00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abana 18 bahize abandi binjiye muri Umuri Foundation

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 5 July 2026 saa 07:44
Yasuwe :

Abana 18 bitwaye neza mu marushanwa ya Kina Unirinde League ategurwa na Umuri Foundation ya Jimmy Mulisa binjiye muri iri rerero.

Aya marushanwa ngarukamwaka azenguruka Umujyi wa Kigali hashakishwa impano nshya, yatangiriye mu Murenge wa Mageragere, mu Karere ka Nyarugenge.

Abana basaga 120 bo mu marerero atandukanye bakinnye hagati yabo mu byiciro birimo abatarengeje imyaka 12, 16 na 20, mu irushanwa ryiswe Kina Unirinde League.

Debes Football Academy yatsinze Shapesi Football Academy ibitego 2-1, mu bakobwa batarengeje imyaka 20 kandi Debes Football Academy yatsinze Tigers Football Academy ibitego 2-1.

Abahungu bayo batarengeje imyaka 16 batsinda Fight to Win ibitego 3-0.

Nyuma y’iri rushanwa, abana 18 barushije abandi batoranyijwe, aho bazajyanwa mu irerero rya Umuri Foundation, abakomeza kwitwara neza bakazamurwa mu ikipe nkuru ikina mu Cyiciro cya Gatatu.

Nyuma y’imikino kandi, abanyabigwi mu mupira w’amaguru baganiriza abana, babagira inama zitandukanye. Kuri iyi nshuro Sugira Ernest wabaye rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu yabasabye gukora cyane no kugira ikinyabupfura.

Ibi biganiro kandi binashishikariza aba bana kwirinda ibiyobyabwenge, gukunda ishuri, kwirinda inda zitateganyijwe n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Sugira Ernest yaganirije abana bifuza gukina ruhago kinyamwuga
Umuri Foundation ya Jimmy Mulisa yatoranyije abana bafite impano y'umupira w'amaguru bari mu Mujyi wa Kigali
Abana bazakomeza kwitwara neza bazakina muri Shampiyona y'u Rwanda
Mu batana batoranyijwe harimo n'abafite munsi y'imyaka 12
Abana batoranyijwe batoranyijwe binyuze mu irushanwa ryiswe Kina Unirinde League
Abakobwa na bo bafite impano ya ruhago babonye amahirwe yo kwiga umupira w'amaguru byisumbuyeho
Umuri Foundation ya Jimmy Mulisa igeza abana muri Shampiyona y'Icyiciro cya Gatatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages