Uyu mukino wabereye kuri Stade Umuganda ku Cyumweru tariki 29 Nzeri, wasize ikipe ya Etincelles ikuye inota rimwe kuri APR FC yari ikubutse mu mikino nyafurika, nyamara iyi kipe y’i Rubavu yari imaze iminsi ibiri gusa yitoza kubera ibibazo by’amikoro byayivugwagamo.
Nyuma y’uyu mukino, Ubuyobozi bwa Etincelles hamwe n’abandi bafatanyabikorwa bemereye abakinnyi agahimbazamusyi bivugwa ko kangana n’ibihumbi 20 Frw, gusa kugeza ubu bakaba bari bataragahabwa.
Ubwo IGIHE yavuganaga n’Umuyobozi w’ikipe ya Etincelles FC, Singirankabo Rwezambuga uzwi nka Depite, yatubwiye ko uduhimbazamusyi tw’abakinnyi dutangira kubageraho kuri uyu wa Mbere nyuma yo kubona amafaranga yinyije ku kibuga.
Yagize ati "Ni twe twemereye abakinnyi uduhimbazamusyi kandi tuzabikora kuko bitwaye neza ku mukino wa APR FC."
Yongeyeho ati "Hari habayemo ikibazo cyo gutinda kubona amafaranga yavuye ku kibuga ariko guhera kuri uyu wa Mbere abakinnyi baratangira gushyikirizwa amafaranga yabo."
Umukino Etincelles FC yakiriyemo APR FC wari winjirije Etincelles agera kuri miliyoni 7,7 Frw gusa amakuru IGIHE ifite ni uko aya mafaranga iyi kipe yayahawe kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Ukwakira 2024.
Iyi kipe yari imaze iminsi inavugwamo ibibazo by’amikoro, biteganyijwe ko isubukura imyitozo ku wa Mbere tariki 07 Ukwakira 2024, yitegura umukino w’umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona izahuriramo n’Amagaju kuri Stade Umuganda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!