Ku wa Mbere tariki ya 28 Nzeri nibwo Minisiteri ya Siporo yatangaje ko imikino yose ikomorewe nyuma y’amezi asaga atandatu, ariko ko izasubukurwa hagendewe ku ruhushya izajya iha buri shyirahamwe bitewe n’ingamba ryafashe mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.
Kuri uyu wa Kabiri, abakozi bose ba APR FC bapimwe icyorezo cya COVID-19 mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe nk’uko Umuvugizi w’iyi kipe, Kazungu Claver, yabyemereye IGIHE.
Yakomeje avuga ko kuri ubu baza gusaba Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) naryo rigasaba Minisiteri ya Siporo ko bemererwa gusubukura imyitozo.
Ati “Abakinnyi, abatoza n’abandi twese twapimwe. Amabwiriza avuga ko ikipe nyuma yo gukora ibisabwa, isaba federasiyo ikayisabira uburenganzira niba iby’ingenzi yabirangije, ni mu mikino yose.”
Abapimwe ni abakinnyi 31, abatoza 4 n’abandi bakozi bose bashinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe.
Ku wa 18 Nzeri ubwo APR FC yerekanaga rutahizamu Tuyisenge Jaques, Visi Perezida wayo; Maj Gen Mubaraka Muganga, yavuze ko iyi kipe y’ingabo yamaze gutegura uburyo izakora imyitozo yitegura amarushanwa ifite mu mwaka utaha w’imikino wa 2020/21.
Ati “Twebwe nk’ikipe irebwa n’imikino yavuzwe, imyiteguro igeze kure cyane. Ikigezweho ni ingamba zo kwirinda Covid-19. Ibyo umukinnyi wese akenera kugira ngo atange umusaruro, ubuyobozi bwamaze kubitegura. Twiteguye kubahiriza amabwiriza y’ibi bihe bya Covid-19 kugira ngo dusubukure imyitozo.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko abakinnyi ba APR FC bazashyirwa hamwe kugira ngo bigabanye kuba bapimwa kenshi no kuba bakwandura icyorezo cya Coronavirus.
Ati “Nitumara kubapima tuzabashyira hamwe, bajye mu mwiherero bitegure kugira ngo umusaruro uboneke. Hagize ugira ikibazo, azashyirwa ukwe.”
APR FC irateganya gutangira imyitozo mu gihe cya vuba, abakinnyi bakajya kuba i Shyorongi ari naho bazajya bakorera imyitozo.
Iyi kipe yatwaye Shampiyona ya 2019/20 idatsinzwe, izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League ya 2020/21, izatangira hagati ya tariki ya 20 n’iya 22 Ugushyingo hakinwa imikino ibanza y’ijonjora rya mbere.
Kugeza ubu ntiharamenyekana ikindi gihe amarushanwa y’imbere mu gihugu azatangirira nyuma y’uko FERWAFA ikuyeho tariki ya 30 Ukwakira, yari yatangajwe mbere, nk’igihe cy’agateganyo cy’itangira rya Shampiyona ya 2020/21.










Amafoto: APR FC
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!