00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakinnyi batatu ba Paris Saint-Germain bari mu Rwanda

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 26 February 2026 saa 09:20
Yasuwe :

Océane Nathalie Toussaint Dit Marseille, Baby Jordy Benera na Jade Le Guilly bakinira Paris Saint-Germain y’Abagore, bari mu biruhuko mu Rwanda aho baboneyeho no gusura Pariki y’Ibirunga.

Kuva u Rwanda rwatangira kugirana imikoranire na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, abakinnyi bayo barimo abo mu ikipe y’abagabo iy’abagore ndetse n’abakanyujijeho, basura u Rwanda mu rwego rwo kwirebera ibyiza nyaburanga birutatse.

Ni muri urwo rwego aba bakinnyi bageze mu Rwanda kugira ngo basure ibice bitandukanye, aho ku munsi wa mbere w’urugendo rwabo basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bunamira inzirakarengane z’Abatutsi zazize Jenoside mu 1994.

Nk’uko bigaragara ku mbuga za Paris Saint-Germain y’Abagore, kuri uyu wa Kane, tariki ya 26 Gashyantare 2026, aba bakinnyi bagiye muri Pariki y’Ibirunga gusura ingagi.

Kuri uyu munsi wa kabiri w’urugendo rwabo kandi babonye basuye Ikiyaga cya Ruhondo. Bacumbitse muri One&Only Gorilla’s Nest.

Océane Nathalie Toussaint Dit Marseille w’imyaka 22 ni umunyezamu wa Paris Saint-Germain y’Abagore, Baby Jordy Benera w’imyaka 21 we akina mu kibuga hagati, mu gihe Jade Le Guilly w’imyaka 23 we ari myugariro ukina anyuze mu mpande.

Mu bandi bakinnyi b’iyi kipe yo muri Shampiyona y’Abagore y’Icyiciro cya Mbere mu Bufaransa bageze mu Rwanda, harimo Paulina Dudek na Oriane Jean-François.

Kuva mu 2019, u Rwanda rufitanye amasezerano na PSG binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, akaba yaravuguruwe mu mwaka ushize wa 2025 kugira ngo azageze mu 2028.

Océane Nathalie Toussaint Dit Marseille, Baby Jordy Benera na Jade Le Guilly batanga ubutumwa bw'ihumure
Océane Nathalie Toussaint Dit Marseille, Baby Jordy Benera na Jade Le Guilly bashyize indabo ku mva zishyinguwemo Abatutsi bazize Jenoside mu 1994
Mbere y'uko Océane Nathalie Toussaint Dit Marseille, Baby Jordy Benera na Jade Le Guilly bava ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali batanze impano
Kuva u Rwanda rwagirana imikoranire na PSG, abakinnyi bayo bararusura
Océane Nathalie Toussaint Dit Marseille, Baby Jordy Benera na Jade Le Guilly bakinira Paris Saint-Germain y’Abagore bari mu Rwanda
Abakinnyi ba PSG y'Abagore bari mu Rwanda bitegereje imisozi myiza irutatse
Le Guilly Jade yari yishimiye kuba mu Rwanda
Abakinnyi ba PSG y'abagore bari mu Rwanda babyiniwe imbyino za Kinyarwanda
Intore ziri gususurutsa abakinnyi ba PSG y'Abagore
Océane Nathalie Toussaint Dit Marseille, Baby Jordy Benera na Jade Le Guilly bari baryohewe no gutaramirwa
Baby Jordy Benera ari kunywa ku ikawa yo mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages