Uyu mukino uzaba tariki ya 15 Kamena, ugamije gusogongera kuri iyi nyubako iteye amabengeza, ikaba iya mbere mu karere imeze uko, aho gahunda nyir’izina yo gufungura Stade Amahoro ari tariki ya 4 Nyakanga ubwo Abanyarwanda bazaba bizihiza isabukuru y’imyaka 30 igihugu kimaze kibohoye.
Amakuru IGIHE ifite ni uko Rayon Sports kuri ubu yari isigaranye abakinnyi umunani bafite amasezerano, yahise yihutisha gahunda yo kurangizanya n’abo bari bamaze iminsi baganira kugira ngo bazagaragare muri uyu mukino, mu gihe hari n’abashya bamaze gutekerezwaho.
Mu bari kuganira n’iyi kipe harimo Niyonizeye Fred wari wumvikanye na Rayon Sports ariko ntihite ibona amafaranga yo kumusinyisha, gusa amakuru ahari ni uko Niyonizeye kuri uyu wa Kabiri arangizanya na Murera.
Aha kandi, iyi kipe bivugwa ko izagaragaramo abakinnyi babiri bandi b’Abarundi aribo Saido Ntibazonkiza na Hamiss Cedric bashobora no kuzayisinyira nyuma y’umukino wo ku wa Gatandatu mu gihe ibiganiro byagenda neza, aho baziyongeraho abandi babiri IGIHE itari yamenya amazina.
Mu bakinnyi bakina imbere mu gihugu, Rayon Sports yasamiye mu kirere abakinnyi babiri barekuwe na APR FC aribo Ishimwe Christian na Fitina Omborenga ishobora gusinyisha, mu gihe iri no mu biganiro na Ishimwe Pierre wafatiraga iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu.
Amakuru agera kuri IGIHE, avuga ko babiri muri aba bazagaragara mu mukino w’Umuhuro muri stade Amahoro.
Kuri uyu mukino kandi, Rayon Sports inateganya kuzakoresha abakinnyi batatu bazaba bari mu igeragezwa aho bazasinyishwa mu gihe baramuka bitwaye neza, mu gihe abandi nka Muhire Kevin, Ngendahimana Eric na Nsabimana Aimable bazifashishwa nubwo batari bahabwa amasezerano mashya.
Rayon Sports na APR FC zaherukaga guhurira kuri Stade Amahoro tariki 24 Ukuboza 2019 ubwo iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu yatsindaga ibitego 2-0, mu gihe umukino wa gicuti waherukaga kuzihuza ari uwabaye 2005 ubwo uwari Perezida wa FIFA, Sepp Blatter yari i Kigali, aho icyo gihe Bobo Bola yafashije APR gutsinda mukeba 1-0.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!