Iyi Shampiyona yatangiye muri Nzeri 2025, izasozwa ku wa 31 Gicurasi 2026 ndetse ubwo izaba irangiye hari abakinnyi bazaba bakinnye umukino wabo wa nyuma mu makipe bari basanzwemo.
IGIHE iragufasha kumenya abakinnyi basoje amasezerano mu ikipe ufana, aho mu gihe batakumvikana na yo ngo bakomeze kuyikinira, bazatandukana na yo ndetse bakagendera ubuntu. Ibi biterwa nuko amakipe menshi asinyisha abakinnyi igihe kitarenze imyaka ibiri cyangwa munsi yayo.
Aba bakinnyi 168 barenga kimwe cya gatatu cy’abakinnyi 478 bo mu makipe 16 yo mu Rwanda, utabariyemo 77 ba Al-Hilal SC na Al-Merrikh zo muri Sudani.
APR FC
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ifite igikombe cya Shampiyona giheruka ndetse ikaba iri mu mwanya mwiza wo gutwara n’icy’uyu mwaka w’imikino, ifite abakinnyi 12 basoje amasezerano barimo Djibril Ouattara wayitsindiye ibitego byinshi mu 2024/25 n’ubu akaba amaze gutsinda ibitego 13.
Abandi ni abanyezamu Ishimwe Pierre na Ruhamyankiko Yvan; ba myugariro Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Nshimiyimana Yunussu, Niyigena Clément na Aliou Souané.
Hari kandi Ruboneka Bosco na Lamine Bah bakina mu kibuga hagati, kongeraho ba rutahizamu Mugisha Gilbert na Mamadou Sy.
Rutsiro FC
Mu gihe yaba irokotse mu rugamba rwo kutamanuka mu Cyiciro cya Kabiri, Rutsiro FC izaba ifite akazi gakomeye ko gushaka uburyo igumana abakinnyi bayo yagenderaho.
Mu basoje amasezerano harimo Nizeyiman Jean Claude uzwi nka Rutsiro, Hitimana Jean Claude, Kwizera Bahati Emilien, Ndabitezimana Lazard, Mutijima Gilbert, Uwambazimana Léon ‘Kawunga’, Mumbere Mbusa Jérémie, Maniriho Destin na Nduwayezu Jean Paul.
Mukura VS
Abakinnyi batandatu ni bo basoje amasezerano muri Mukura VS. Abo ni Abdoul Jalilu, Sebwato Nicholas, Jordan Nzau Dimbumba, Samson Ayilara Oladosu, Irumva Justin na Kwizera Trésor.
Musanze FC
Abakinnyi barindwi basoje amasezerano ni Nsabimana Jean De Dieu (Shaolin), Mukengere Christian, Ntijyinama Patrick, Katembo Lubila, Kamanzi Ashraf, Tuyisenge Pacifique na Munyurangabo Léonidas.
Marine FC
Ikipe y’Ingabo zirwanira mu mazi ifite abakinnyi 11 basoje amasezerano barimo Gikamba Ismaël ushobora guhita asoza gukina akagirwa umutoza w’ikipe yayo y’abato.
Abandi ni Mbonyumwami Taiba, Nizeyimana Mubarak, Muhire Confiance, Niyigena Emmanuel ‘Mangwende’, Hoziyana Kennedy, Virgil Ndombe, Irambona Vally, Bigirimana Alfani, Rugirayabo Hassan na Kapiteni wayo Usabimana Olivier.
Etincelles FC
Abakinnyi 12 basoje amasezerano muri iyi kipe y’i Rubavu ni Nishimwe Moïse, Iraguha Awad, Ndonga Gédéon Bivula, Nsabimana Hussein, Kwizera Aimable, Rwigema Pascal, Niyonkuru Sadjati, Mukoghotya Robert, Ndikumana Justin, Manishimwe Yves, Singirankabo Djarudi na Mwinyi Rodrigue.
Kiyovu Sports
Abakinnyi barenga 10 barimo abo Kiyovu Sports yatijwe na Intare FC basoje amasezerano. Abo ni Nizigiyimana Karim Mackenzie, Mbonyingabo Régis, Sharif Bayo, Bukuru Christophe, Nsanzimfura Keddy, Gakuru Matata, Byiringiro David, Nizeyimana Djuma, Rukundo Abdurahman, Uwineza René, Uwiyaremye Fidali na Ndikumana Aviti.
AS Kigali
Abakinnyi 13 basoje amasezerano muri iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali barimo Dushimimana Olivier ‘Muzungu’, Elia Kategaya na Tuyisenge Arsène bari intizanyo za APR FC.
Abandi ni Sunday Inemesit, Adama Bagayogo, Dusingizimana Gilbert, Ntirushwa Aimé, Mitima Isaac, Kalisa Rachid, Usengimana Faustin, Nshimiyimana Tharcisse, Kayiranga Léon, Sinaly Morry Diarra na Iyabivuze Osée.
Police FC
Mu bakinnyi ba Police FC basoje amasezerano harimo Byiringiro Lague, Henry Msanga, David Chimezei, Issah Yakubu, Emmanuel Okwi, Ani Elijah na Ishimwe Christian.
Gorilla FC
Abasoje amasezerano muri Gorilla FC barimo Rutonesha Hesbon, Kanamugire Roger, Muhawenayo Gad, Ruhumuriza Patrick, Ntagisanayo Serge, Duru Mercy, Victor Murdah, Uwimana Kevin na Yipoh Ali Sally.
Rayon Sports
Rayon Sports ni yo kipe ifite abakinnyi benshi basoje amasezerano. Abo ni Abedi Bigirimana, Bassane Koulagna Aziz, Bienvenu Joachim Vigninou, Diagne Youssou, Ishimwe Ganijuru Elie, Bayisenge Emery, Nshimiyimana Emmanuel ‘Kabange’, Nshimimana Fabrice, Ishimwe Fiston, Ishimwe Patrick, Fall Ngagne, Kwizera Olivier, Ndayishimiye Richard na Yannick Bangala Litombo.
Iyi kipe iramutse idahisemo kubongerera amasezerano yazasabwa gushora agatubutse mu gushaka abashya cyangwa igashaka abakiri bato ikinisha.
Gicumbi FC
Abakinnyi basoje amasezerano muri Gicumbi FC barimo Ahishakiye Héritier, Moïse Babangetini Kisola, Kwitonda Ally, Ndikumana Arteta, Niyongira Danny, Nshimiyimana Marc Govin, Lola Kanda Moïse na Niwenshuti Steven.
Bugesera FC
Abakinnyi 11 basoje amasezerano muri iyi kipe yo mu Burasirazuba ni Ibrahima Daouda Baleri, Mucyo Didier Junior, Ntakirutimana Théotime, Silué Ibrahim, Akpeseri Naibe, Mwisha Bahunga Joel, Umar Abba, Jean Paul Ciza, Daniel Barnabas, Muvunyi Danny na Elastico Ssentambule Joshua.
Gasogi United
Abakinnyi icyenda bari gusoza amasezerano muri Gasogi United barimo Hakizimana Adolphe, Nkubana Marc, Muhindo Collin, Ndikumana Danny, Ibiok Kokoete Udo, Hakim Hamiss, Hervé Eloundou Ngono Fernand Guy, Faizo Kazibwe na Ndagijimana Léandre.
Amagaju FC
Abakinnyi icyenda basoje amasezerano muri iyi kipe y’i Nyamagabe ni Abdel Wakonda Matumona, Mapoli Yekini Rachidi, Bi Marc Olivier Boue, Christian Kalala, Twagirumukiza Clement, Ndayishimiye Édouard, Ettien Dolfrank Barezi, Exauce Malanda Destin na Bakaki Shafik.
AS Muhanga
Abakinnyi 11 ni bo basoje amasezerano muri AS Muhanga. Abo barimo Hategekimana Bonheur, Kevin Rugwiro, Twizerimana Martin Fabrice, Hakizimana Adolphe, Kimana Shalome, Onekalite Francis, Andrew, Christian, Jean Marie Aime Niyonkuru na Muhazo Fred.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!