00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakinnyi bane ba Rayon Sports bivumbuye mbere yo guhura na Police FC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 March 2026 saa 09:17
Yasuwe :

Abakinnyi bane bari mu bo Rayon Sports igenderaho banze gukora imyitozo ya nyuma itegura umukino wa Police FC uteganyijwe kuri uyu wa Kane, kubera ko batahawe umushara wa Gashyantare.

Abo bakinnyi ni Ramazani Tshimanga Tshilembi, Yannick Bangala, Ben Aziz Dao na Bienvenu Vigninou, bose bageze muri Rayon Sports muri Mutarama.

Amakuru avuga ko ubwo basinyiraga iyi kipe mu mezi abiri ashize, basabye guhabwa n’umushahara wa Mutarama kugira ngo babashe gutangira ubuzima i Kigali kuko andi mafaranga bahawe bayoherereje imiryango yabo.

Nyuma yo kubona amafaranga mu ntangiriro z’uku kwezi, Rayon Sports yahembye abandi bakinnyi umushahara wa Mutarama, ariko abari barawubonye mbere ntibagira icyo babona.

Nyuma yo kubona ko abandi bahembwe, aba bakinnyi banze gukora imyitozo yo ku wa Gatatu yabereye mu Nzove, basaba kwishyurwa umushahara wa Gashyantare.

Umwe mu bo hafi ya Rayon Sports yabwiye IGIHE ko aba bakinnyi basabwe kwihangana bakazahemberwa rimwe n’abandi ku mpera z’uku kwezi, ariko bakomeza kwinangira, ibyatumye bakurwa mu bakinnyi iyi kipe yitabaza ku mukino wa Police FC uteganyijwe kuri uyu wa Kane Saa Cyenda.

Gikundiro irakina uyu mukino ubanza wa 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro idafite Tambwe Gloire na Ndikumana Asman bagize imvune ku mukino wa Shampiyona banganyijemo na Etincelles FC igitego 1-1 mu mpera z’icyumweru gishize.

Ni mu gihe Bigirimana Abedi wari umaze iminsi adakina kubera imvune, yagaragaye mu myitozo ya nyuma yakurikiranywe na Perezida w’Inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah aho yanaganirije abakinnyi.

Vigninou, Tshimanga na Yannick Bangala bari mu bakinnyi banze gukora imyitozo ku wa Gatatu bishyuza umushahara wa Gashyantare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages