00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakinnyi bane ba Rayon Sports bari barwaye bagaragaye mu myitozo yo kwitegura APR FC

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 19 May 2026 saa 09:57
Yasuwe :

Abakinnyi bane ba Rayon Sports ari bo Kwizera Olivier, Youssou Diagne, Ndikumana Asman na Tshimanga Ramazani, bari bagize uburwayi butadukanye, basubukuye imyitozo yitegura umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro uzabahuza na APR FC.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 23 Gicurasi 2026, ni bwo Rayon Sports izakina na APR FC mu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro cya 2025/26, uzabera kuri Stade Amahoro.

Rayon Sports yari imaze igihe ifite ibibazo by’imvune mu bakinnyi bayo, ariko kugeza ubu ab’ingenzi bari mu bakoze imyitozo yo ku wa Mbere, tariki ya 18 Gicurasi 2026.

Abo barimo umunyezamu Kwizera Olivier wari warwaye iryinyo ryanatumye adakina umukino wa Gorilla FC, hari ba myugariro Youssou Diagne wari wagize imvune idakabije na Tshimanga Ramazani wari wababaye mu rukenyerero.

Undi mukinnyi uri gukora imyitozo ni rutahizamu Ndikumana Asman wari waravunitse akagombambari. Uyu ni na we uheruka kwinjiza ibitego bibiri Rayon Sports yashyize mu izamu rya APR FC.

Mu butumwa bwanyijijwe ku mbuga nkoranyambaga za Rayon Sports, Perezida wayo, Murenzi Abdallah, yasabye abafana kuzashyigikira ikipe ubwo izaba ihanganye n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.

Yagize ati “Abafana bacu rero bazaze ari benshi kugira ngo tubashe gutsinda uyu mukino ukomeye wacu n’abakeba, ari bo APR FC. Turifuza kuzawutsinda.”

Rayon Sports FC irashaka gutsinda uyu mukino kugira ngo yizere itike yo kuzasohokera u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup, dore ko inzira yo muri Shampiyona ikiyihanganiye na Kiyovu Sports.

Gikundiro iri ku mwanya wa kane n’amanota 52, isigaje imikino ibiri muri BK Pro League, harimo uzayihuza na Bugesera FC n’uzayihuza na Kiyovu Sports. Ni mu gihe undi mukino urucaca rwa gatanu n’amanota 51 rufite ari uzaruhuza na Police FC.

Ndikumana Asman ari gukora imyitozo nyuma yo gukira imvune
Ramazani Tshimanga Tshilembi azafasha Rayon Sports ikina na APR FC
Myugariro wa Rayon Sports, Youssou Diagne, ari mu bakinnyi bayo bari kwitegura APR FC
Kwizera Olivier wari warwaye iryinyo yasubukuye imyitozo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages