00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakinnyi bafite ubwoba bw’imisifurire- Umutoza wa APR FC yitegura Rayon Sports

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 November 2025 saa 07:48
Yasuwe :

Umutoza Mukuru w’Ikipe ya APR FC, Abderrahim Taleb, yavuze abakinnyi be bafite ubwoba ndetse morale yabo yagabanyutse kubera uburyo bamaze iminsi basifurirwa.

Taleb yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 5 Ugushyingo 2025, iminsi itatu mbere yo guhura na Rayon Sports mu mukino w’Umunsi wa Karindwi wa Shampiyona uzabera muri Stade Amahoro ku wa Gatandatu.

Uyu mutoza w’Umunya-Maroc yavuze ko uzaba ari umukino ukomeye, ariko we afite ubunararibonye bwo gukina imikino nk’iyi kuko yatoje myinshi iwabo.

Ati “Kuri njye navuga ko ari umukino usa n’ukomeye ku makipe yombi, mfite ubunararibonye bwo gukina ‘derby’ kuko nakinnye 24 muri Maroc, zihuza Wydad AC na Raja Casablanca.”

Yongeyeho ko ari imikino abenshi baba bakaniranye cyane, abatoza batifuza gufungura umukino, ariko ashimangira ko we adateganya guhindura uburyo asanzwe akina.

Ati “Oya na none, twe ntabwo tuzahindura umukino wacu. Nk’uko mubizi, abakinnyi batanu beza baravunitse cyangwa se ntibari bahari, ariko hari abatangiye kwitoza, Djibril twakumbuye cyane yatangiye gukora.”

“Nzubaha umushinga w’ikipe wo gukina umukino wacu usatira. Ntabwo nzasaba abakinnyi guhindura ibyo dusanzwe dukina. Ni ‘derby’ ariko ni umukino usanzwe nk’iyindi.”

Ku bijyanye no kuba APR FC imaze imikino ibiri idatsinda, ibitamenyerewe kuri iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu, umutoza Taleb yavuze ko byaturutse cyane ku kuba imaze iminsi idafite bamwe mu bakinnyi bayo beza.

Ati “Ntimwibagirwe ko nyuma yo kuva muri Tanzania, twavunikishije abakinnyi batanu barimo Dao, Djibril, Mamadou, Dauda na Mugisha wagarutse iki cyumweru. Ni imikino ine tumaze gukina, twari twitwaye neza muri Tanzania, no mu yindi mikino. Abafana ndabasaba kwihangana kuko ntiwahindura abakinnyi batanu mu mikino ibiri ngo ukine bisanzwe.”

Yashimangiye ko n’imisifurire itaramubaniye na yo yatumye atakaza amanota ane mu mikino ibiri iheruka.

Ati “Nizere ko mu binyamakuru byanyu munagaruka ku misifurire. Yantesheje amanota ane. Nari kuba mfite intsinzi enye, ariko hari penaliti yakorewe kuri Omedi batwimye, banga n’igitego cyatsinzwe na William. Byiyongeraho kandi ko batanze penaliti itari yo ku rundi ruhande.”

Umutoza Taleb yashimangiye ko gusifurirwa nabi kuri urwo rwego byateye ubwoba abakinnyi be ndetse bibagabanyiriza icyizere.

Ati “Ni ngombwa ko bivugwa kuko bigabanya morale y’abakinnyi. Bose bafite ubwoba bw’imisifurire. Ndasaba FERWAFA nyibwira ko kugira ngo umupira utera imbere bisaba imisifurire myiza. Niba mushaka ‘derby’ nziza, hakwiye imisifurire myiza. Abasifuzi nibahugurwe.”

Mu mikino ine imaze gukina, APR FC iri ku mwanya wa munani n’amanota umunani. Ni mu gihe Rayon Sports zizahura, yo iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 13 mu mikino itandatu.

APR FC ikomeje imyitozo yitegura umukino wa Shampiyona izakiramo Rayon Sports ku wa Gatandatu
Umutoza wa APR FC, Taleb Abderrahim, yavuze ko abakinnyi be bose basigaye bafite ubwoba bw'imisifurire
Rutahizamu William Togui mu myitozo yo kuri uyu wa Gatatu
Memel Dao wavunitse, yitabiriye imyitozo kuri uyu wa Gatatu ariko ayirebera hanze
Dao akora imyitozo ku giti cye hanze y'ikibuga
Rutahizamu Djibril Ouattara yamaze gusubukura imyitozo, ariko akorera ku ruhande wenyine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages