Kuva u Rwanda rwatangira kugirana imikoranire na Atlético de Madrid, abakinnyi bayo barimo abo mu ikipe y’abagabo, iy’abagore, abakanyujijeho n’abatoza basura u Rwand ku mpamvu z’akazi no kwirebera ibyiza nyaburanga birutatse.
Ni muri urwo rwego aba bakinnyi bageze mu Rwanda kugira ngo basure ibice bitandukanye, aho ku munsi wa mbere w’urugendo rwabo basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bunamira abarushyinguwemo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nk’uko bigaragara ku mbuga za Atlético de Madrid, aba bakinnyi bakomereje mu Karere ka Nyanza, ahazwi nko mu Rukali, basobanurirwa amateka y’u Rwanda rwo hambere n’uko Abami barwo babagaho, banerekwa inka z’Inyambo zifite umwihariko mu mateka y’u Rwanda.
Urugendo rwabo rwakomereje ku Kiyaga cya Kivu, aho bagiye mu bwato bumva umuyaga mwiza wo muri iki kiyaga gikunze gukurura ba murerugendo bagana u Rwanda.
Aba bakinnyi babiri kandi basuye Pariki y’Ibirunga iri mu Karere ka Musanze kugira ngo birebere imbonankubone ingagi ziboneka hake ku Isi.
María Dolores w’imyaka 32 ukina mu izamu rya Atlético de Madrid, ni umwe mu banyabigwi b’iyi kipe kuko yayigezemo mu 2012, ayimaramo imyaka umunani mbere y’uko ajya muri Lyon yo mu Bufaransa yamazemo umwaka umwe, mbere yo gusubira muri Atlético de Madrid mu 2021 kugeza uyu munsi.
Hagati ya 2013 na 2022, yahamagawe inshuro 38 mu Ikipe y’Igihugu y’Abagore ya Espagne.
Carmen Menayo Montero w’imyaka 27 we akina mu bwugarizi. Yakiniye amakipe abiri gusa ari yo Santa Teresa yahereyemo, ayikinira imyaka ibiri, kuva ubwo mu 2016 kugeza ubu, akaba ari myugariro wa Atlético de Madrid abereye kapiteni, amaze gukinira imikino irenga 200.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!