Iran yari mu bihugu byitabiriye iri rushanwa riri kubera muri Australia, ariko yasezerewe mu cyumweru gishize nyuma yo gutsindwa imikino itatu yakinnye mu itsinda.
Ubwo imikino yabo yari irangiye, abakinnyi batandatu n’undi umwe mu bagize Ikipe ya Iran basabye ubuhungiro muri Australia, barabwemererwa, kubera ubwoba bw’uko bashobora kugirirwa nabi mu gihe basubira iwabo.
Ni nyuma y’uko banze kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu cyabo kubera intambara cyarimo nyuma yo kugabwaho ibitero na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije na Israël.
Kubera icyo gikorwa, Televiziyo ya Iran yise aba bakinnyi "abagambanyi mu gihe cy’intambara."
Ku wa Kabiri ni bwo abakinnyi bageze i Istanbul muri Turikiya bavuye muri Malaysia, nyuma bafata indege yabajyanye i Igdir mu Burasirazuba bwa Turikiya mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.
Abakinnyi basohotse mu Kibuga cy’Indege cya Igdir bafite ibikapu byabo, baganirira hanze mbere yo kujya mu modoka yabambukije umupaka wa Gurbulak kubera ko ikirere gifunze.
Mbere yo kuva muri Australia, hari abakinnyi batanu n’undi umwe mu bagize ikipe, bari basabye ubuhungiro barabwemererwa, ariko babiri ni bo basigaye muri iki gihugu kiri mu Majyepfo ya Aziya.
Abakinnyi batanu bahinduye ibitekerezo byabo nyuma, basanze abandi i Kuala Lumpur muri Malaysia, aho ikipe yari icumbitse nyuma yo kuva i Sydney mu cyumweru gishize.
Ni mu gihe babiri basigaye muri Australia, ku wa Kabiri bagaragaye bitoreza mu ikipe yo mu cyiciro cya mbere muri icyo gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!