Ku wa Kane, tariki 9 Gicurasi 2024 nibwo Ubuyobozi bwa Fatima WFC bwasezereye abakinnyi nyuma yo gusoza umwaka w’imikino bubagenera ibihumbi 15 Frw nk’impamba.
Byari biteganyijwe ko nyuma bagomba no gutanga inzu babagamo nk’ikipe maze bagataha. Icyakora siko byagenze kuko bamwe muri bo banze kuyivamo badahawe ibirarane by’imishahara y’umwaka wose ndetse n’uduhimbazamushyi twose tw’imikino yo kwishyura.
Nyuma yo kwanga gusohoka mu nzu, nyirayo yaje afunga amarembo aragenda.
Aganira na B&B Kigali FM, Umuyobozi wa Fatima WFC, Hagabimana Ferdinand yavuze ko nta mafaranga ahari ariko bavuganye n’abakinnyi uko bazagenda bishyurwa.
Yagize ati “Ubu nta mfaranga dufite yo kubahemba gusa twababwiye uko tuzayabaha bari mu kiruhuko bitewe n’uko azagenda aboneka. Yego ndi Perezida w’Ikipe ariko ntabwo ari iyanjye. Dufite abanyamuryango na komite ariko benshi bari hanze y’igihugu ntabwo bari kuboneka.”
Ni ubwo bimeze bityo, Fatima WFC yabaye iya kane mu Gikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsindwa na AS Kigali WFC mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu. Ni mu gihe yasoje shampiyona iri ku mwanya wa cyenda mu makipe 12.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!