Iyi kipe yagize urugendo rurerure kugira ngo igere muri Djibouti kuko yahageze saa tanu z’amanywa kuri uyu wa Gatatu.
Bakigerayo bakiriwe n’ubushyuhe bukabije buri muri iki gihugu. Kubera ubwo bushyuhe, byasabye ko baruhuka bihagije kugira ngo batangire imyitozo yoroheje.
Imyitozo ya mbere bayikoreye ku kibuga cya Minicipal Stadium gisa n’aho kimaze igihe. Bayikoreye aho kubera ko batemerewe kuba bakwitoreza ku kibuga bazakiniraho mbere y’amasaha 24.
Mu myitozo hagati umuriro wabuze inshuro zigera kuri eshatu, ibyatumye bibaza icyaba cyabaye kugira ngo umuriro ukomeze kubura, ariko ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru bwatangarije AS Kigali ko ari ikibazo rusange mu gihugu hose.
Umuyobozi wa AS Kigali, Shema Fabrice yavuze ko kubura k’umuriro ntacyo byahungabanyije kuko abayobozi bababwiye ko bagiye kubikosora.
Ati “ Nibyo koko habayeho ikibazo cyo kubura k’umuriro mu gihe twari mu myitozo ariko nyuma ubuyobozi bwatubwiye ko ari ikibazo giterwa n’umuyoboro w’amashanyarazi ukunda kugira ibibazo ukomoka muri Ethiopia.”
“Ariko natwe twabyiboneye kuko mu nzira dusubira kuri Hotel twabonaga nta na hamwe hari umuriro. Batubwiye rero ko bagiye kubikosora tutazahura n’ikibazo ku mukino.”
Uyu muyobozi kandi yaganirije abakinnyi mbere yo kwitegura uyu mukino, ababwira ko amarushanwa bayamenyereye nta rwitwazo bafite, kuko ari ubugira kane bayitabiriye.
Abakinnyi 20 mu bakinnyi 28 nibo batoranyijwe na Cassa Mbungo André, bazakina na ASAS Djibouti-Telecom FC.
Uyu mukino bazawukinira ku kibuga cya Stade du Ville tariki ya tariki 10 Nzeri 2022. Umukino wo kwishyura uzakinirwa mu Rwanda ku wa Gatatu tariki 14 Nzeri 2022, kuri Stade ya Huye.
Mu mukino uzabera i Huye, Umuyobozi wa AS Kigali Shema yavuze ko kuwureba bizaba ari ubuntu mu myanya isanzwe.
Ati “Ni mu rwego rwo gusaba abaturage b’i Huye, abaturutse Kigali n’ahandi hose kuza kudushyigikira. Icyo tubizeza ni intsinzi mu mukino wa mbere kugira ngo batazaza bikandagira.”
Ikipe izaba irusha indi ibitego izahita ibona itike y’ijonjora rya kabiri mu mikino ya CAF Confederations Cup.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!