00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakinnyi ba Argentine bahondaguye aba Espagne batangiye gukorwaho iperereza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 July 2026 saa 08:15
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryatangaje ko rigiye gukora iperereza ku myitwarire y’abakinnyi ba Argentine nyuma y’umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi, aho hari abakoze urugomo bagakubita aba Espagne bari bamaze kubatsinda.

Igitego cyo mu minota 30 y’inyongera cyatsinzwe na Ferran Torres ni cyo cyabaye itandukaniro ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026, Espagne itsinda Argentine.

Ubwo umukino wari urangiye, umukinnyi wo hagati wa Argentine, Leandro Paredes yeretswe ikarita itukura nyuma yo gufata mu ijosi myugariro wa Espagne, Eric Garcia, mbere yo kumukubita umugeri akamugusha hasi.

Paredes yahise kandi ajya gushyamirana na Gavi, agaragara nk’ushaka kumukubita ku mutwe mbere yo kumusunika akamugusha hasi.

Myugariro wa Argentine, Nahuel Molina, na we yari mu bushyamirane bwabaye nyuma y’umukino, aho yagaragaye ashaka gukubita Rodri ubwo uyu Kapiteni wa Espagne yirukankaga ajya kwishimira intsinzi y’ikipe ye.

Molina yabaye nk’ukubise Rodri mu nda, bituma uyu mukinnyi wa Manchester City arakara cyane, asubira inyuma yihuta kugira ngo bahangane.

Uretse ibyo, myugariro wa Argentine, Nicolas Otamendi w’imyaka 38, na we wari warakaye cyane, yegereye Rodri kugira ngo baganire ku magambo we na Aymeric Laporte bari batangaje mbere y’umukino ku bijyanye n’umusifuzi.

Nyuma yaho, Umutoza Wungirije wa Argentine, Roberto Ayala, wagize amateka akomeye mu gihe yari umukinnyi, yagaragaye akubita igipfunsi umukinnyi usatira izamu wa Espagne, Dani Olmo, bituma Garcia yinjira hagati yabo kugira ngo abatandukanye.

Nyuma y’iyo myitwarire ya Argentine, FIFA yatangije iperereza nk’uko Sky Sports yabitangaje.

Imyitwarire ya Argentine ntiyakiriwe neza ku basesenguzi batandukanye. Umwongereza Alan Shearer wakiniye Newcastle United, yayamaganye ubwo yasesenguraga kuri BBC, avuga ko “iteye ubwoba.”

Ati “Paredes yateye umuntu ingumi ebyiri cyangwa eshatu zikomeye mu maso. Ntibikwiye mu mupira w’amaguru. Tuzi icyo intsinzi iba ivuze kuri bo kandi tuzi uburyo gutsindwa bibababaza, ariko hari uburyo bwiza bwo kwemera gutsindwa.”

Yakomeje agira ati “Inshuro nyinshi twagiye tubona ibi bikorwa kuri Argentine. Imyitwarire yabo nyuma y’ifirimbi ya nyuma iteye ubwoba.”

Joe Hart wahoze ari umunyezamu wa Manchester City, na we yanenze iyi myitwarire ya Argentine ubwo yasesenguraga kuri BBC.

Ati “Hari umugabo umwe gusa wari mu kibuga wagaragaje ikinyabupfura, uwo ni Lionel Messi, kuko yasuhuje buri mukinnyi wese wa Espagne.”

Yakomeje agira ati “Umukino wari warangiye. Nta kintu na kimwe bari bafite cyo kwitotombera ku byabaye uyu munsi. Ni imyitwarire iteye isoni.”

Abakinnyi ba Argentine bashyamiranye n'aba Espagne ubwo umukino wa nyuma w'Igikombe cy'Isi wari urangiye
Leandro Paredes yakubise Gavi agwa hasi nyuma y'akanya ahawe ikarita itukura
FIFA yatangaje ko igiye gukora iperereza kuri iyi myitwarire yaranze Argentine ku mukino wa nyuma w'Igikombe cy'Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages