00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakinnyi b’u Bubiligi bakwennye Trump

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 7 July 2026 saa 02:24
Yasuwe :

Nyuma y’uko Ikipe y’Igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USMNT) isezerewe mu Gikombe cy’Isi cya 2026, abakinnyi, abatoza n’abafana b’Ikipe y’Igihugu y’u Bubiligi bari kwereka Perezida Trump ko ruhago idakinirwa hanze y’ikibuga.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Nyakanga 2026, ni bwo hakinwe umukino wa ⅛ cy’Igikombe cy’Isi wasize Leta Zunze Ubumwe za Amerika inyagiwe n’u Bubiligi ibitego 4-1.

Ni ibitego byashyizwemo na Charles De Ketelaere winjije bibiri, icya Hans Vanake n’icya Romelu Lukaku, mu gihe icy’impozamarira cya USMNT cyatsinzwe na Malik Tillman.

Nyuma y’igitego cy’agashinguracumu cy’u Bubiligi, abakinnyi bayo bacyishimiye bigana imbyino Perezida Trump akunze kubyina mu bihe bitandukanye, cyane cyane iyo ari mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Nyuma y’umukino, Nicolas Raskin ukina mu kibuga hagati mu Ikipe y’Igihugu y’u Bubiligi, yavuze ko nyuma y’akarengane bagombaga kwirwanaho mu kibuga.

Ati “Hari byinshi byabaye hanze y’ikibuga mu minsi ibiri ishize. Nk’abakinnyi twumvaga twarenganyijwe, ariko tuguma mu mwuka wo gusubiziriza mu kibuga. Twiyemeje kuvugira mu kibuga, ni byo twakoze.”

Mu butumwa bwashyizwe ku mbuga z’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Bubiligi buherekejwe n’ifoto ya Lukaku, bagize bati “Ngaho nimuhindure n’ibi”.

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Bubiligi, Rudi Garcia, yagiye mu kiganiro n’itangazamakuru aribwira ko yavuganye na Folarin Balogun.

Ati “Yaje turavugana, ariko nabikunze. Ntabwo yari amakosa ye, ntabwo ari we wo kurenganya, ni ko namubwiye. Tutitaye ku bakinnyi US yakoresheje, icy’ingenzi kwari ugutegura umukino wacu.”

Gukwena Perezida Trump byavuye ku buryo yagize uruhare mu guhamagara Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, bikarangira hasubitswe ikarita itukura yahawe rutahizamu wa USMNT, Folarin Balogun, kugira ngo azakine n’u Bubiligi, ariko ay’ubusa batakaza umukino.

Mu mukino ukurikira u Bubiligi buzakina na Espagne mu mukino ukurikiraho wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi.

Abakinnyi b'u Bubiligi babyinnye nka Trump nyuma yo gusezerera Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Perezida Trump yakujeho ikarita itukura yari yahawe USMNT

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages