00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakinnyi 15 bakiri bato bitezweho guhesha Amavubi ikuzo

Yanditswe na Mihigo Saddam
Kuya 21 April 2022 saa 10:28
Yasuwe :

Umupira w’amaguru mu Rwanda ni imwe muri siporo zikunzwe na benshi kandi zikora ku marangamutima yabo ku rwego rwo hejuru, aho uzasanga umwana muto n’umukambwe baganira bagahuza kuri APR FC, Rayon Sports yabo, abandi Kiyovu Sports na Mukura VS bihebeye kuva hambere.

Muri iyi minsi ikoranabuhanga rikomeje gukataza, uzanyarukire ku biganiro bya siporo bikorwa na radiyo binatambuka kuri YouTube. Iyo ingingo y’umupira w’amaguru igezweho abateze amatwi baba benshi ariko yarangira bakagabanyuka cyane. Simvuze amajoro abafana barara n’izuba ry’igikatu bitegeza ngo bihere amaso ruhago bihebeye.

Reka ngaruke ku ikipe y’Igihugu ’Amavubi’. Nubwo umusaruro wayo ari iyanga muri iyi minsi, nta wakwirengagiza ibyishimo byo mu myaka ya 2003 na 2004 ubwo yazamuraga ibendera ry’u Rwanda i Tunis, mu gikombe cya Afurika.

Kuva ubwo kugeza uyu munsi, abenshi nkanjye dutegereje kongera kumva Rwanda Nziza iririmbwa mu irushanwa rya CAF [Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika]. Nonese icyizere kirahari?.

Muri iyi nkuru IGIHE yakoze urutonde rw’abakinnyi bakiri bato (batarengeje imyaka 23 bari mu Rwanda) batanga icyizere cy’uko baramutse bitaweho bazasubiza Amavubi muri CAN.

Hakizimana Adolphe (Umunyezamu, Rayon Sports)

Hakizimana Adolphe ni umunyezamu ukiri muto ukinira ikipe ya Rayon Sports kuri ubu akaba afite imyaka 21, yageze muri iyi kipe mu 2019 avuye mu Isonga FA.

Hakizimana ni umwe mu bakinnyi bakiri bato bagaragaje ko bafite ubushobozi bwabungabungwa bukazafasha Amavubi mu myaka iri imbere. Yakiniye ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 mu 2019 mbere y’uko ahabwa amahirwe mu ikipe nkuru yakinnye na Guinée mu mikino ya gicuti mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Mu mikino ibiri ya gicuti u Rwanda rwakiriye Guinée muri Mutarama 2022, Hakizimana Adolphe yakinnye umukino ubanza, Amavubi atsinda ibitego 3-0.

Kuri ubu Hakizimana udashidikanywaho ni we ukunda gukina nk’umunyezamu wa mbere muri Rayon Sports imbere ya Kwizera Olivier na Hategekimana Bonheur.

Ishimwe Pierre (Umunyezamu, APR FC)

Ishimwe Pierre nawe ni umunyezamu w’ikigero kimwe na Hakizimana Adolphe kuko bakinanye mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 mu 2019.

Ishimwe ni umunyezamu w’umuhanga wazamuwe avuye mu Intare FA kuri ubu akaba ari umunyezamu wa mbere wa APR FC anafasha mu mikino mpuzamahanga.

Nyuma yo kwitwara neza mu mu ikipe ya APR FC, Ishimwe yahawe amahirwe ahamagarwa mu ikipe y’igihugu nkuru yakinnye na Guinée muri Mutarama 2022.

Ntwari Fiacre (Umunyezamu, AS Kigali)

Ntwari Fiacre ni umunyezamu ukinira AS Kigali n’ikipe y’igihugu nkuru akaba yarakiniye ikipe y’abatarengeje imyaka 20.

Ntwari w’imyaka 21 y’amavuko, yabaye muri APR FC avuye mu Intare FA. Yavuye muri APR atizwa FC Marines mu 2020 mbere yo kujya muri AS Kigali mu 2021.

Hakizimana Félicien (Myugariro, Marines FC)

Hakizimana Félicien bakunze kwita Canavaro ni myugariro w’ibumoso mu ikipe ya Marines FC unakunze kuyibera kapiteni nk’umwe mubaharambye.

Hakizimana w’imyaka 23 ni myugariro ukinisha cyane ukuguru kw’ibumoso akaba anagira ubushobozi bwo gutsinda ibitego avuye mu bwugarizi bwa Marines FC.

Kugeza aho shampiyona ya 2021-2022 igeze, Hakizimana amaze gutsinda ibitego bine yanatanze imipira umunani ya nyuma yabyaye ibitego.

Nsengiyumva Samuel (Myugariro, Gorilla FC)

Nsengiyumva Samuel ni myugariro w’iburyo muri Gorilla FC , umwana ukiri muto unafite uruti ruto ariko w’umuhanga mu kugarira no kuba yafasha ikipe kuzamura imipira.

Muri Gorilla FC, Nsengiyumva ni umukinnyi ubanza mu kibuga agasoza umukino nta kosa wamushinja yakoze ryatsindisha ikipe ahubwo aba yanagerageje kuzamukana imipira yabyara ibitego.

Nsengiyumva ni undi mukinnyi ushobora kubugabungwa akaba yazavamo abakinnyi beza bakina bugarira banyuze ku ruhande rw’iburyo.

Ishimwe Christian (AS Kigali)

Ishimwe Christian ni myugariro w’ibumoso muri AS Kigali nawe utarengeje imyaka 23 kuko yari mu batarengeje imyaka 20 bakiniye u Rwanda mu 2019.

Ishimwe ni umukinnyi wagaraje ko no mu ikipe nkuru ahawe umwanya yakina kuko n’ubu abanza mu kibuga cya AS Kigali mu marushanwa yose ikina.

Ndayishimiye Thierry (Kiyovu SC)

Ndayishimiye Thierry akina mu mutima w’ubwugarizi bwa Kiyovu SC, ikipe yagezemo avuye muri Marines FC kuri ubu akaba ari umukinnyi ubanza mu kibuga.

Ndayishimiye yabaye umukinnyi mwiza muri Marines anahamagarwa mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 mu 2019.

Niyigena Clement (Rayon Sports)

Niyigena Clement akina mu mutima w’ubwugarizi muri Rayon Sports akaba anahamagarwa mu ikipe nkuru y’u Rwanda. Ku myaka 22 agaragaza impano ishimishije.

Niyigena wabaye mu Intare FA mbere yo kujya kuzamura urwego muri FC Marines, kuri ubu ni umukinnyi ufatiye runini Rayon Sports.

Uwimana Emmanuel “Djihad” (Gorilla FC)

Uwimana Emmanuel bakunda kwita Djihad ni umukinnyi wo hagati mu kibuga muri Gorilla FC, unukinnyi ukiri muto ariko ufite ubushobozi.

Mu buryo akina bwo kwaka imipira abakinnyi bahanganye kubabuza inzira bawunyuzamo, bimugira umukinnyi ushobora kwitabwaho akaba yazazamura urwego akagera kure.

Isingizwe Rodrigue (Bugesera FC)

Isingizwe Rodrigue ni umukinnyi wo hagati mu kibuga ukina asa n’uwujya imbere (Attacking Midfielder) w’imyaka 20 wakiniye ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 mu 2019 aho yabaga afatanya na Nsanzimfura Keddy.

Isingizwe wabaye kapiteni w’Isonga FA yaje kujya muri Gorilla FC kuri ubu akaba ari mu ikipe ya FC Bugesera yo mu karere ka Bugesera mu ntara y’iburasirazuba.

Iradukunda Siméon (Gorila FC)

Iradukunda Siméon akina hagati mu kibuga muri Gorilla FC akaba mwiza mu gukina asa n’uwugarira afasha ba myugariro (Defensive Midfielder).

Iradukunda asanzwe afatanya na Uwimana Emmanuel “Djihad” gukina hagati baba bahanganye n’abakinnyi bakuru ubona ntacyo baba bikanga kuko bakina umupira wabo bwite.

Mu mikinire ya Iradukunda ubona atagira igihunga cy’uwo bahanganye izina ryose yaba afite muri ruhago ntibimubuza gutegeka umupira uko ashaka.

Nyarugabo Moïse (Mukura VS)

Nyarugabo Moïse ni umukinnyi w’imyaka 19 ukinira ikipe ya Mukura Victory Sport abanza mu kibuga nka rutahizamyu ndetse akaba yanakina nk’uwuca mu ruhande.

Nyarugabo yabaye umukinnyi mwiza mu ikipe y’abatarengeje imyaka 17 ari naho yagaragarije ko afite impano nyuma y’uko yari amaze kwigaragaza muri Heroes FC.

Nyarugabo ni undi mukinnyi wakwitabwaho akaba yazafasha u Rwanda mu myaka iri imbere harimo no kumurinda kuba yajya mu ikipe atabonamo umwanya.

Nkundimana Fabio (Musanze FC)

Nkundimana Fabio ni umukinnyi ukina hagati mu kibuga muri Musanze FC ikipe yagezemo avuye mu irerero ryo muri Nyabihu ryitwa Les Abeilles.

Nkundimana yatangiye ahabwa umwanya muto muri Musanze FC agenda azamuka, kuri ubu ku myaka 22 ni umukinnyi ugaragaza ko yitaweho yazagira byinshi akora.

Nsanzimfura Keddy (APR FC)

Nsanzimfura Keddy ni umukinnyi ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya APR FC ndetse akaba yaratangiye gukinira ikipe nkuru y’u Rwanda.

Nsanzimfura wabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17, umukinnyi w’umuhanga ukina inyuma y’abataha izamu (Play-maker). Ahabwa amahirwe mu mikino APR FC ikina akanaba anabafasha mu mikino mpuzamahanga.

Uyu musore w’imyaka 22 wakiniye Kiyovu SC, yabanje mu kibuga u Rwanda rutsindwa na Kenya (2-1) kuwa 15 Ugushyingo 2021 i Nairobi hashakwa itike y’igikombe cy’isi cya 2023.

Byiringiro Lague (APR FC)

Byiringiro Lague akinira ikipe ya APR FC n’ikipe y’igihugu nkuru akaba umuhanga mu gucenga no gutera mu izamu anyuze mu bakinnyi barenze babiri.

Ku myaka 21 yamaze kugaragaza ubushobozi, yageze mu Intare FA avuye muri Vision FC. Byiringiro yabaye inyenyeri ubwo yajyaga muri CHAN 2020 akigaragaza.

Nyuma ya CHAN 2020 yagiye mu igeragezwa i Burayi, ntibyakunda agaruka muri APR FC ari gukinira kugeza ubu. Ni umukinnyi unitabazwa no mikino mpuzamahanga akanatsinda ibitego.

Kuri iyi ngingo, hari n’abandi bana bakiri bato bakina mu cyiciro cya kabiri usanga bafite impano zishimishije ku buryo mu myaka itaha bazaba bahagaze neza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages