Nyuma y’imyaka icumi, ikibazo cy’abakinnyi b’abanyamahanga cyaje gukomerera u Rwanda, by’umwihariko mu 2014 ubwo rwahanwaga ruzize rutahizamu Tady Agiti Etekiama uzwi nka Daddy Birori.
Kuva icyo gihe abakinnyi bafatwaga nk’Abanyarwanda batswe ubwenegihugu, amahirwe ahabwa ba kavukire badashidikanywaho.
Nyuma y’imyaka umunani biragaragara ko u Rwanda rwasubiye kuri wa muvuno wo guha abakinnyi ubwenegihugu nk’uko byahoze na mbere, dore ko ubwo buryo ari bwo buheruka guha ibyishimo bisendereye Abanyarwanda by’umwihariko abakunzi b’umupira w’amaguru.
Kuva icyo gihe, Abanyarwanda bagenda ukubiri n’ibyishimo bituruka kuri ruhago kuko Ikipe y’Igihugu imaze igihe ititwara neza mu marushanwa yo ku rwego mpuzamahanga.
Mu ikipe y’Igihugu Amavubi yakinnye umukino wa gicuti na Guinée équatoriale, harimo Umunya-Côte d’Ivoire ukinira FC Aktobe yo muri Kazakhstan, Gérard Bi Goua Gohou.
Mu bundi buryo bugezweho muri iki gihe, buri gukoreshwa n’ibihugu byinshi ku Mugabane wa Afurika nka Madagascar, Gambia n’ibindi ni ugushaka abakinnyi bashoboka bose bafite inkomoko muri icyo gihugu bakabifasha kwitwara neza.
Mu busesenguzi bwakozwe na Fine Fm, yakoze urutonde rw’abakinnyi icumi bafite inkomoko mu Rwanda bashobora kwifashishwa mu Ikipe y’Igihugu bakaba batanga umusaruro.
1. Maxime Venssens: Uyu mukinnyi w’imyaka 20 yahoze akinira KV Mechelen yo mu Bubiligi gusa ubu nta kipe afite. Uyu munyezamu afite ubwenegihugu bubiri harimo ubw’Ubunyarwanda n’u Bubiligi.
2. Pierre Kalulu: Ni myugariro w’imyaka 22 ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso muri AC Milan yo mu Butaliyani. Uyu musore afite inkomoko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda.
3. Munezero Justin: Ni myugariro w’imyaka 21, akinira ikipe ya Genk yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi.
4. Kamanzi Warren Håkon Christofer: Uyu musore w’imyaka 22 akinira Tromsø IL mu Cyiciro cya Mbere muri Norvège. Akina mu mutima w’ubwugarizi ariko ashobora no gukina nka myugariro ku ruhande rw’iburyo.
5. Nsanzimana Jonathan: Ni umukinnyi w’imyaka 19, ukinira Ikipe ya Bayern Munich y’Abatarengeje imyaka 19 mu Budage.
6. Ndayishimiye Tresor: Ni umusore w’imyaka 23 ukina hagati mu kibuga mu Ikipe ya Genk yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi. Ni umuhungu wa Fred Ndayishimiye na nyina w’Umunyarwandakazi wahoze abyina mu matorero mu bihe byo hambere.
7. Noam Emeran: Ni rutahizamu uca ku mpande muri Manchester United y’Abatarengeje imyaka 23. Uyu musore w’imyaka 22 watangiye kujya yifashishwa muri Manchester United nkuru, aherutse mu Rwanda mu biruhuko, aho yari yaje gusura nyina.
8. Ishimwe Igaba Lewis Maniraguha: Uyu mukinnyi w’imyaka 21 akina hagati mu kibuga mu Ikipe ya Arsenal y’Abatarengeje imyaka 23. Amakuru avuga ko uyu musore we ashobora kuba yaremeye gukinira Ikipe y’Igihugu Amavubi.
9. Itangishaka Ryan Trey: Itangishaka Ryan Trey afite imyaka 21, akina hagati mu kibuga yugarira muri Standard de Liège yo mu Bubiligi.
10. Aldo-Nsawila Kalulu Kyatengwa: Ni mukuru wa Pierre Kalulu, afite imyaka 27. Yahoze akinira Lyon yo mu Bufaransa, ubu akinira Sochaux mu Cyiciro cya Kabiri mu Bubiligi.
11. Mugisha Mvuka Joël: Ni rutahizamu w’imyaka 22 ukinira FK Bodo/Glimt mu Cyiciro cya Mbere muri Norvège. Iyi kipe kandi iri mu itsinda rimwe na Arsenal muri Europa league uyu mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!