Gutsindwa na APR FC kuri penaliti byababaje abakunzi benshi ba Gikundiro, by’umwihariko kubera penaliti yatewe n’umunyezamu Kwizera Olivier ikajya hanze nubwo yaherukaga kuyinjiza muri ¼ ubwo bakinaga na Police FC.
Mu kiganiro yagiranye na Rayon Sports Plus TV ku Cyumweru, Murenzi Abdallah uyobora iyi kipe yavuze ko bababajwe no gutakaza uyu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro kuko batangira umwaka w’imikino bari bafite intego yo gutwara ibikombe bibiri.
Ati “Dutangira uyu mwaka twari dufite intego yo gutwara ibikombe byombi. Igikombe cya Shampiyona n’Igikombe cy’Amahoro. Gusa nk’aba-Rayons dukwiye kwishima kuko uyu mwaka twaranzwe no guhuzaguruka mu batoza ariko tuwusoje bitanga icyizere. Twagize abatoza bane.”
Ni inzozi n’ibyifuzo bitagezweho, ariko na none bibaye ku nshuro ya gatatu yikurikiranya. Ubuyobozi bwa Rayon Sports buriho uyu munsi ni ubw’inzibacyuho kuva mu Ugushyingo 2025, gusa ntibikuraho ko buteganya impinduka mu kubaka ikipe.
Murenzi ati “Dufite ubwugarizi bwiza, dufite mu izamu heza. Ubu turateganya kongeramo imbaraga mu busatirizi, turifuza ko Rayon Sports y’umwaka utaha, ubwugarizi buba bukomeye cyane mu gutsindwa ibitego bike, ubusatirizi bukaba bukomeye cyane mu gutsinda ibitego byinshi.”
Yongeyeho ati “Icyo nacyizeza abakunzi ba Rayon Sports ko mu isoko ry’igura n’igurisha dufite hano imbere, turashyiramo imbaraga ku buryo tugira igice cyo hagati gikomeye kijyana imipira ku busatirizi, tukagira abasatirizi byibura babiri cyangwa batatu cyangwa bane batsinda ibitego hejuru ya 20 mu mwaka w’imikino.”
Ukurikije aya magambo, nta gushidikanya ko Rayon Sports ishobora kunyuza umweyo mu ikipe yayo no gukora impinduka zikomeye, aho kuri ubu hari abakinnyi 14 bari gusoza amasezerano ariko ibyo byose bikazayitwara atari munsi ya miliyoni 200 Frw ndetse ashobora kugera muri miliyoni 500 Frw.
Murenzi avuga ko ubushobozi atari ikibazo kuko uyu munsi bafite konti ishobora kunyuraho miliyari 1 Frw ku mwaka, bityo batabura banki ibaguriza miliyoni 500 Frw bagakora ibikorwa byabo.
IGIHE yatunze itoroshi muri iyi kipe, ireba abakwiye kugenda n’abakwiye gusigara kugira ngo hubakwe ikipe ikomeye yakongera guhesha ishema Aba-Rayons, bakibona bongera guterura igikombe baheruka mu 2023.
Kwizera Olivier: Umunyezamu w’Umunyarwanda waguzwe muri Mutarama amaze amezi arindwi adakina, ariko akongera kwerekana itandukaniro ugereranyije n’abandi bose yayisanzemo. Nubwo arisha umutima aba-Rayons kubera gukunda gucenga, ariko yabarokoye kenshi muri uyu mwaka wa 2026.
Umwanzuro: Ahagume
Drissa Kouyaté: Uyu Munya-Mali ukinira Rayon Sports ntiyigeze yemeza abafana, habe na gato kuko yakinnye imikino ibiri gusa, na yo ayinjizwamo ibitego. Kuba ari umunyamahanga kandi ntabanze mu izamu ni igihombo kuri iyi kipe.
Umwanzuro: Baganire agende kuko agifite amasezerano.
Ishimwe Patrick: Umunyezamu wa gatatu akaba n’umwenegihugu. Yakinnye imikino mike irimo uwa Gorilla FC muri Shampiyona.
Umwanzuro: Agende
Mugisha Yves: Uwari umunyezamu wa gatatu bikarangira abaye umunyezamu wa kane. Akeneye andi mahirwe nubwo imyaka 25 afite ari iyo gukina.
Umwanzuro: Ahagume
Youssou Diagne: Kapiteni akaba na myugariro uri gusoza amasezerano muri Rayon Sports. Uyu Munya-Sénégal ni we ubwugarizi bw’iyi kipe bwakabaye bwubakiyeho.
Umwanzuro: Ahagume
Tshimanga Ramazani Tshilembi: Uyu Munye-Congo yaguzwe muri Mutarama, ahabwa amasezerano y’igihe gito ngo yongere imbaraga mu bwugarizi bw’iyi kipe ndetse yagaragaje ko ashobora gukinana neza na Youssou Diagne bigakunda.
Umwanzuro: Ahagume
Ishimwe Ganijuru Elie: Nyuma yo gutizwa mu mwaka w’imikino ushize, Ganijuru asoje umwaka w’imikino wa 2025/26 ari mu bahagaze neza ku ruhande rw’ibumoso mu Rwanda.
Umwanzuro: Ahabwe amasezerano mashya
Yannick Bangala Litombo: Myugariro w’Umunye-Congo waguzwe muri Mutarama yitwa igitangaza ariko birangira abuze mu kibuga no mu myitozo kubera imyitwarire mibi. Amasezerano y’igihe gito yari afite ari kurangira.
Umwanzuro: Agende
Musore Prince: Myugariro w’Umurundi watangiye umwaka w’imikino ahabwa umwanya na Afahmia Lotfi na Haruna Ferouz, akawubura bamaze kugenda ndetse agahagarikwa mu ikipe nyuma yo kubura aho bamutiza. Aracyafite amasezerano.
Umwanzuro: Baganire agurishwe
Nshimimana Fabrice: Umukinnyi ukiri muto wakinnye imikino itatu muri uyu mwaka w’imikino. Ashobora kuba umusimbura mwiza mu bwugarizi ibumoso nubwo bivugwa ko hashobora kugurwa Ishimwe Christian wa Police FC. Asoje amasezerano.
Umwanzuro: Ahabwe andi mahirwe
Uwumukiza Obed: Umukinnyi w’Umunyarwanda wavuye muri Mukura VS ari inyenyeri ariko ubu akaba yicara mu basimbura aho yakabaye akenewe. Aracyafite undi mwaka n’igice.
Umwanzuro: Ahagume
Nshimiyimana Emmanuel ‘Kabange’: Umwe mu bakapiteni b’ikipe ndetse wisubije umwanya wo mu bwugarizi bw’iburyo nubwo hari haguzwe Obed. Asoje amasezerano.
Umwanzuro: Ahagume
Bayisenge Emery: Ni umwe mu bakinnyi bafite ubunararibonye kandi w’umwenegihugu, ushobora kubona umwanya ubanza mu kibuga mu gihe yakora cyane. Ni andi mahitamo mu bwugarizi nubwo asoje amasezerano.
Umwanzuro: Ahagume
Rushema Chris: Myugariro ukiri muto umaze umwaka umwe gusa avuye muri Mukura VS. Ntabwo yigaragaje kubera guhuza kwa Yousou Diagne na Tshimanga. Aracyafite amasezerano kandi ni umwenegihugu.
Umwanzuro: Ahagume
Ben Aziz Dao: Myugariro w’ibumoso w’Umunya-Burkina Faso, ariko utaratanze umusaruro kuko yakinnye imikino ine gusa. Asoje amasezerano.
Umwanzuro: Agende
Bigirimana Abedi: Umurundi ukina mu kibuga hagati, usoje amasezerano y’umwaka bivugwa ko yari yishyuweho miliyoni 25 Frw n’umushahara wa miliyoni 1,5 Frw. Imvune zaramwibasiye ariko asoje umwaka akina kandi neza.
Umwanzuro: Ahagume
Ntarindwa Aimable Ntagorama: Umukinnyi w’Umunyarwanda ukina hagati, umaze umwaka avuye muri Mukura VS ariko wakinnye imikino umunani gusa muri Shampiyona.
Umwanzuro: Ahagume
Faustin Likau Kitoko: Umurundi ukina mu kibuga hagati, umaze gukina amezi atandatu mu myaka ibiri n’igice yasinye. Ntabwo atarafatisha neza ariko akwiriye kugirirwa icyizere.
Umwanzuro: Ahagume
Ishimwe Fiston: Umukinnyi w’Umunyarwanda ukina hagati asatira, ariko usoje umwaka akinnye imikino 13 itageza ku minota 500 muri Shampiyona. Nta gitego yatsinze muri uyu mwaka ari gusozamo amasezerano.
Umwanzuro: Agende
Tony Kitoga: Umukinnyi ukiri muto w’Umunye-Congo, watangiye atabona umwanya ubanza mu kibuga nyuma kugurirwa mu marushanwa y’abatarabigize umwuga kuri Tapis Rouge i Nyamirambo. Ubu ni inyenyeri ndetse ari mu bo kubakiraho.
Umwanzuro: Ahagume
Iradukunda Pascal: Petit Skol amaze hafi imyaka itanu muri Gikundiro ariko muri uyu mwaka w’imikino ntiyabonye aho amenera kuko yakinnye iminota 49 gusa yo mu mikino itanu ya Shampiyona. Harabura gato ngo yuzuze imyaka 21 ariko akwiye kujya gushakira ahandi dore ko asoje amasezerano.
Umwanzuro: Ajye gushaka aho abona umwanya
Ndayishimiye Richard: Kizigenza ukina mu kibuga hagati, ukomoka mu Burundi. Ni we wavuga ko yitwaye neza kurusha abandi bakinnyi ba Rayon Sports ndetse kumusimbuza byasaba kugura undi mukinnyi ukora ibitangaza. Asoje amasezerano ndetse bivugwa ko yifuzwa henshi harimo muri Aziya.
Umwanzuro: Ahabwe byose ahagume
Tambwe Gloire: Mu mwaka we wa mbere, uyu Murundi ukina hagati mu kibuga yigaragaje nk’umwe mu bo Rayon Sports yakubakiraho aho ari mu bayitsindiye ibitego byinshi we na Ndikumana Asman.
Umwanzuro: Ahagume
Ndikumana Asman: Rutahizamu w’Umurundi watsinze ibitego icyenda uyu mwaka mu gihe yagize imvune y’ukuboko umwaka ugitangira.
Umwanzuro: Ahagume
Aziz Bassane Koulagna: Umunya-Cameroun ukina asatira izamu, watsinze ibitego bitatu akanatanga umupira umwe wavuyemo ikindi gitego kuri bagenzi be, mu mikino 15. Bivugwa ko yitwara neza hanze y’ikibuga kurusha mu kibuga. Asoje amasezerano.
Umwanzuro: Agende
Bienvenu Joachim Vigninou: Umunya-Bénin ukina mu busatirizi waguzwe muri Mutarama ariko watsinze igitego kimwe gusa mu mikino mike yakinnye. Asoje amasezerano.
Umwanzuro: Agende
Mugisha Didier: Rutahizamu unaca ku mpande watiwe muri Police FC mu gihe cy’amezi atandatu. Igitego kimwe na ‘assist’ imwe mu mikino 14 ya Shampiyona ntibihagije ariko kuba ari Umunyarwanda yatanga andi mahitamo.
Umwanzuro: Habeho ibiganiro ahagume
Sindi Paul Jesus: Umukinnyi ukiri muto w’Umunyarwanda ukina asatira. Ni umusimbura mwiza kandi ahuye na gahunda nshya ya FERWAFA na Rwanda Premier League yo kugira abakinnyi batatu b’Abanyarwanda bari munsi y’imyaka 21 kuri buri mukino.
Umwanzuro: Ahagume
Fall Ngagne: Rutahizamu mwiza wa 2024/25 ariko utaratangiye uyu mwaka kubera imvune ndetse n’aho agarukiye yarongeye aravunika. Ibitego bitatu birimo kimwe cya Shampiyona na bibiri by’Igikombe cy’Amahoro ni byo uyu Munya-Sénégal asozanyije amasezerano. Biragoye kumwizera.
Umwanzuro: Agende
Habimana Yves: Rutahizamu w’Umunyarwanda utaragize umwaka mwiza nk’uko yari yabikoze muri Rutsiro FC. Aracyafite amasezerano ndetse yaba umusimbura.
Umwanzuro: Ahagume
Umwanzuro w’umwanditsi:
Nk’ikipe ifite amahirwe yo kuzakina imikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup ya 2026/27, ariko ishobora no gusezererwa kare igasigara icungira mu marushanwa y’imbere mu gihugu, biba ngombwa guteganya uburyo uzakina ayo marushanwa yombi bikajyana n’ubushobozi bwawe mu guhemba.
Kimwe mu bishobora kuzagora Rayon Sports ku isoko ni uko kuri ubu ifite abanyamahanga batanu bagifite amasezerano, aho bivuze ko mu bo izongerera n’abandi izagura, yakabaye itarenza abandi batanu cyangwa barindwi.
Muri uyu mwaka w’imikino turi gusoza, Rayon Sports ifite abanyamahanga 14 aho benshi muri bo batakinaga kuko mu marushanwa y’imbere mu gihugu ntibarenga umunani ku mukino.
Uyu munsi benshi bavuga ko Haringingo yamaze kubaka Rayon Sports. Niba ari byo, ari gukoresha abanyamahanga umunani cyangwa icyenda ku mukino. Ubwo hazasimbuzwa bangahe?
Gikundiro ishobora kandi no kuzagorwa no kubona abakinnyi b’Abanyarwanda bakora ikinyuranyo kurusha abo isanganywe, ibyatuma hari abo igumana atari uko bakomeye, ahubwo kubera ko nta yandi mahitamo cyangwa ikagura byo gukora impinduka gusa.
Hejuru y’ibyo, iyi kipe igomba kugira abakinnyi batatu b’Abanyarwanda batarengeje imyaka 21 kuri buri rupapuro rw’umukino mu 2026/27, ibiha amahirwe abarimo Sindi Paul Jesus na Iradukunda Pascal bazayuzuza muri Nzeri, cyangwa na bo ikaba yabasimbuza ikinjizamo abandi.
Nta kipe yubakwa mu mwaka umwe!



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!