Babigarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 15 Ukwakira 2025, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro. Abahoze ari abakinnyi b’Amavubi y’Abagore bigabanyijemo amakipe abiri bakina umukino wa gicuti mu rwego rwo gukangurira abagore bo muri aka Karere kwitinyuka bakerekana impano zibarimo.
Ikipe ya Mbere yari igizwe na Nibagwire Sifa Gloria wamenyekanye cyane mu Ikipe ya AS Kigali WFC yanabereye Kapiteni, ikipe ya Kabiri yo yari iya Ingabire Judith wabaye umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu Amavubi y’Abagore.
Umukino warangiye Ikipe ya Nibagwire itsinze ibitego 4-0 byatsinzwe na Uwase Séraphine watsinze ibitego bitatu na kimwe cyatsinzwe na Kankindi Fatuma.
Uwingabire Adelphine yavuze ko nyuma yo kubona abagore bangana bakina umupira w’amaguru byamugaruriye icyizere cyo kumva ko yakora siporo ikamufasha kugira ubuzima bwiza. Yavuze ko kandi byatumye yumva umwana we azamuha rugari agakina umukino ashaka kuko yabonye ko bitamubuza kwiga kandi anakora siporo.
Uwoguteta Jeannette we yagize ati “Iyo tubonye abagore bakina ruhago badusuye bituma natwe twumva ko siporo yafasha umugore kwinjiza amafaranga, turizera ko biri budufashe mu kurekura abana bacu na bo bakajya bakina aho kubabuza.’’
Uwineza Nadia yavuze ko kuva bahagarika umupira ari bwo bwa mbere iki gikorwa kibaye, yavuze ko kera abantu bavugaga ko iyo umwana w’umukobwa akinnye umupira w’amaguru atabyara, yitangaho urugero ko yawukinnye ndetse na n’ubu akaba ari Umutoza wa Rambura WFC.
Ati “Ibaze kuba umuntu afite imyaka 50 akaba ari bwo yibutswe, byaturenze, twishimiye cyane ni yo mpamvu nshaka kubwira ababyeyi bafite abana b’abakobwa mu ngo zabo, nibabarekure bakine umupira w’amaguru bituma basaza babo aribo bakina bonyine.’’
Kayitesi Egidie uri mu bagize uruhare runini mu guteza imbere umupira w’amaguru w’abagore, yavuze ko bifuza kubwira abagore bo mu cyaro ko nyuma yo guhinga no gukora indi mirimo bashobora gukora siporo ikabafasha mu kugira ubuzima bwiza.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yashimiye FERWAFA yashyizeho uyu mukino, avuga ko ufasha abagore bo muri aka Karere kubona ko umugore nyuma y’imirimo yo mu rugo yanakora siporo ndetse ikanamubyarira amafaranga.
Ati “Ubu ni ubukangurambaga bwiza dushima, dushishikariza n’urubyiruko rwacu rw’abakobwa ndetse n’abagore bakiri bato ko bakwitabira siporo, icya mbere ni uko siporo ari ubuzima ariko ishobora no gutanga akazi kandi bikagenda neza umugore akagira agaciro mu muryango.’’
Meya Niyonagira yavuze ko muri uyu mwaka bishimira ko umugore wo mu cyaro yisobanukiwe, ahabwa agaciro ku buryo hari abamaze gutera intambwe bakoze ibikorwa by’indashyikirwa.
Yavuze ko bafite abagore benshi bahembye kuri uyu munsi bitewe n’amahirwe make bakoresheje bakiteza imbere ndetse bakanateza imbere imiryango yabo.
Muri uyu mukino ikipe yabaye iya mbere yahembwe miliyoni 2 Frw mu gihe iyabaye iya Kabiri yahawe miliyoni 1 Frw. FERWAFA ivuga ko iyi mikino y’abakiniye amakipe akomeye izakomeza kubaho mu rwego rwo gukangurira abagore bo mu cyaro gukora siporo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!