00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakina UFC bagiye guhugura abakozi ba FBI

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 13 March 2026 saa 12:47
Yasuwe :

Abakina imikino njyarugamba ya Ultimate Fighting Championship (UFC), bagiye guhugura abakozi b’Urwego rw’Iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FBI).

Abakinnyi bakina n’abahoze bakina imikino ya UFC bagiye bazasura ishuri rya FBI Special Agent Academy riri mu mujyi wa Quantico muri Leta ya Virginia, aho bazamara icyumweru batanga imyitozo ku bakozi ndetse n’abanyeshuri bari muri icyo kigo.

Umuyobozi wa FBI, Kash Patel, yemeje aya makuru ndetse ahamya ko ari igikorwa kizasiga abakozi b’uru rwego bafite ubushobozi bwo kurinda Abanyamerika.

Ati “Ni amahirwe atagereranywa kuba abo turi gutoza bagiye kwigishwa ndetse bakanatozwa n’abakinnyi bakomeye ku Isi. Bazaba ari abakozi bashobora kuba biteguye kurinda abaturage ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Umuyobozi Mukuru wa UFC, Dana White, yavuze ko ari agaciro kuba bagiye gutanga aya masomo.

Ati “Dutewe ishema no kuba hari ubufasha tugiye guha FBI mu gukomeza uburyo bwabo bwo kwirwanaho.”

Abakinnyi ba UFC bazereka abakozi ba FBI uko bitegura igihe bafite imikino izabahuza n’indwanyi zikomeye, uburyo bakoresha ngo batsinde imikino, ndetse n’uko birinda igihe bari mu kibuga.

UFC igiye gukorana na FBI mu gihe hateganyijwe umurwano uzakirwa n’ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, White House.

Ni umurwano uzaba mu buryo bw’irushanwa, rigahuza abakinnyi babigize umwuga ndetse n’abatarabigize umwuga, ukazitabirwa n’abafana bagera kuri 5000, hari n’abandi bari hafi ya White House bagera ku bihumbi 80.

Abakozi ba FBI bagiye guhugurwa n'aba UFC
Abakinnyi ba UFC bagiye kwigisha abakozi ba FBI uburyo bwo kwirwanaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages