00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakina hanze biyongereye, Rwatubyaye na York bahamagarwa mu Mavubi yitegura Bénin na Lesotho

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 10 May 2024 saa 09:53
Yasuwe :

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu (Amavubi), Frank Torsten Spittler yahamagaye abakinnyi 37 mu rwego rwo kwitegura imikino ya Bénin na Lesotho mu yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi mu 2026.

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 10 Gicurasi 2024, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyize hanze urutonde rw’abakinnyi bahamagawe.

Ni urutonde rw’agateganyo ruriho abakinnyi 37 barimo abakina hanze 16. Abo barimo abanyezamu batanu, ba myugariro 12, abakina hagati 14 na ba rutahizamu batandatu.

Abakina mu izamu bahamagawe harimo Ntwali Fiacre , Hakizimana Adolphe, Wenseens Maxime, Muhawenayo Gad na Niyongira Patience.

Ba myugariro harimo Omborenga Fitina, Byiringiro Gilbert, Nsengiyumva Samuel, Niyomugabo Claude, Ishimwe Christian, Imanishimwe Emmanuel, Nsabimana Aimable, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Niyigena Clement, Rwatubyaye Abdul na Nshimiyimana Yunusu.

Mu kibuga hagati hahamagawe Bizimana Djihad, Ruboneka Jean Bosco, Iradukunda Simeon, Mugisha Bonheur, Ndikumana Fabien, Rubanguka Steve, Sibomana Patrick, Dushimimana Olivier, Tuyisenge Arsene, Mugisha Gilbert, Iraguha Hadji, Rafael York, Hakim Sahabu na Maes Dylan Georges Francis.

Ba rutahizamu bahamagawe ni Muhire Kevin, Hakizimana Muhadjili, Gitego Arthur, Guelette Samuel Leopold, Nshuti Innocent na Mugisha Didier.

Aba bakinnyi bazatangira umwiherero tariki 20 Gicurasi 2024. Ni mu gihe imikino y’amajonjora y’Igikombe cy’Isi iteganyijwe muri Kamena aho u Rwanda ruzabanza gusura Bénin tariki ya 6 Kamena 2024 mbere yo kujya muri Afurika y’Epfo gukina na Lesotho tariki ya 11 Kamena.

Kugeza ubu, u Rwanda ruyoboye itsinda rya gatatu n’amanota ane rukurikiwe na Afurika y’Epfo ifite atatu, Lesotho na Zimbabwe zinganya abiri na Bénin ya nyuma ifite inota rimwe.

Urutonde rw'abakinnyi 37 bahamagawe mu Ikipe y'Igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages