00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakekwaho kwica Kapiteni wa SC Villa bamuteye ibyuma batawe muri yombi

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 9 August 2026 saa 07:49
Yasuwe :

Polisi ya Uganda yatangaje abagabo babiri ari bo Munyaneza Bashir ‘Jemo’ na Magoba Samuel, batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa kapiteni wa SC Villa, David Owori.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, ni bwo inkuru mbi yageze ku bakunzi b’umupira w’amaguru muri Uganda ndetse no muri Afurika y’Iburasirazuba, ko uyu mukinnyi wakiniraga Ikipe y’Igihugu ya Uganda yitabye Imana.

Owori yapfuye nyuma yo guterwa n’abagizi ba nabi, bakamutera ibyuma ndetse ahita yitaba Imana nyuma y’amasaha make, aguye mu Bitaro bya Case Hospital.

Abamuteye bamwambuye ibirimo telefone ye yo mu bwoko bwa iPhone 14 Pro Max, ari na yo Polisi ya Uganda yagendeyeho ishakisha abagize uruhare muri uru rupfu.

Mu gushakisha aho telefone iri, Polisi ya Uganda yayisanze mu nzu y’abagabo babiri ari bo Munyaneza Bashir ‘Jemo’ na mugenzi we Magoba Samuel, bafite n’ibindi bikoresho bigaragara ko byibwe.

Mu byo basanganywe harimo telefone za iPhones 80, iza Samsung 40, iza Redmi umunani, iza Tecno ebyiri, iza Infinix ebyiri, iza Vivo ebyiri, into iz’amatushe) eshatu, ibitanda bya telefone [motherboards] bine, iPads eshatu, amasakoshi y’abagore na simukadi nyinshi zirimo iza MTN, Safaricom, Airtel na Lyca.

Polisi ya Uganda yavuze ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane uruhererekane rw’abagizi ba nabi, bakorana mu kwambura abantu ibyabo.

Owori wishwe yakinaga nka myugariro wo ku ruhande rw’iburyo, ndetse yari mu mwaka we wa nyuma w’amasezerano ya SC Villa, akaba umwe mu bo iyi kipe yagenderagaho.

Abakekwaho kugira uruhare mu kwica David Owori batawe muri yombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages