00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko abakinnyi 27 barimo Tony Kitoga bari mu mayira abiri bafashijwe n’irushanwa rya Esperance

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 25 June 2026 saa 09:45
Yasuwe :

Umusifuzi mpuzamahanga, Ishimwe Claude ‘Cucuri’ utegura irushanwa rya gicuti rya Esperance Football Tournament, rihuza abakinnyi bakina mu Rwanda n’abatoza, yagaragaje ko mu mwaka wa mbere rikinwa ryafashije abakinnyi 27 kubona amakipe bakinira.

Kimwe n’ahandi ku Isi, imikino itegura umwaka w’imikino ni imwe mu ihabwa agaciro n’abakinnyi ku giti cyabo cyangwa abatoza, ndetse muri uyu mwaka wa 2026, mu Rwanda iri gukinwa ku nshuro ya kabiri.

Iri ni irushanwa rizwi nka ‘Esperance Football Tournament’ rikomeje kwigarurira imitima ya benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Mujyi wa Kigali, ari nako rimurika abakinnyi bo mu byiciro bitandukanye.

Abakinnyi baryitabira bavuga ko ribafasha kugumana umubiri mwiza nubwo shampiyona iba yararangiye. Ariko kandi rikabafasha kurushaho kwegerana n’abafana n’abo badaherukanye cyane ku abakina hanze y’u Rwanda.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Cucuri, yavuze ku gitekerezo cyo gutangiza iri rushanwa.

Ati “Mfite ikipe mu Cyiciro cya Kabiri, ni ho nahereye ngira igitekerezo cy’iri rushanwa, kugira ngo abatoza batabona umwanya wo kubona abagikinamo, babarebe ariko na bo biyerekane.”

“Gusa nyuma byaje kugaragara ko hari n’abakinnyi batabonye umwanya uhagije wo gukina mu Cyiciro cya Mbere n’abasoje amasezerano, kugira ngo barebe ko bajya ahandi. Urebye iki gihe abantu ntibagishaka ko ubaha amashusho ko ukina, ahubwo bashaka kwirebera uburyo bakina.”

Cucuri avuga ko iri rushanwa rigitangira ryafashije abakinnyi benshi kubona amakipe, yaba Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga bakina mu Rwanda badafite amakipe.

Ati “Twiyemeje ko tuzajya tureba umubare w’abari mu irushanwa, tukareba abahinduye amakipe cyangwa ari bashya. Mu mwaka ushize wa 2025, abakinnyi bahinduye amakipe bari 19 n’abanyamahanga bajemo babona amakipe bari umunani. Ubu rero twibaza ko imibare izaba myinshi nkurikije uko Abanyarwanda bari guhindura amakipe.”

Mu mwaka ushize ryafashije abarimo Tony Kitoga kugera muri Rayon Sports, ndetse kuri ubu riri gukinamo abarimo Niyibizi Ramadhan wabuze umwanya uhagije muri APR FC, Bayisenge Emery watandukanye na Rayon Sports, Kayitaba Bosco utarakinaga n’abandi.

Mu mwaka ushize ryakinwe n’amakipe 20, gusa kuri iyi nshuro yaragabanyijwe agirwa 16, kugira ngo hagumemo abakinnyi bakomeye n’amakipe akomeye aho kubamo ay’ingwizamurongo.

Ikipe izitwara neza muri iri rushanwa izahabwa miliyoni 1 Frw, iya kabiri ihabwe ibihumbi 500 Frw, hanyuma hahembwe umukinnyi witwaye neza, umutoza mwiza, umukinnyi mwiza ukiri muto n’abandi.

Ku munsi wa nyuma w’iri rushanwa biteganyijwe ko hazaba umukino w’abagore, kugira ngo na bo bazagaragaze impano zabo mu mupira w’amaguru.

Abakinnyi berekana urwego rwiza mu irushanwa rya Esperance Football Tournament babona amakipe
Bayisenge Emery uheruka gutandukana na Rayon Sports ari gukina muri iri rushanwa rimurika abakinnyi bashaka amakipe mashya
Abatoza babona umwanya wo kureba abakinnyi mu irushanwa rya Esperance Football Tournament
Abayobozi b'amakipe na bo bafata umwanya bakajya kureba imikino ya Esperance Football Tournament
Cucuri watangije irushanwa uri kumwe n'Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya Rwanda Premier League, Yusuf Mudaheranwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages