00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abafaransa basebeje Mbappé basabye imbabazi n’umutima umenetse

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 3 July 2026 saa 02:58
Yasuwe :

Abafaransa bagize uruhare mu gusebya rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, Kylian Mbappé, batangiye kumusaba imbabazi bamwinginga, nyuma y’uko ari kubafasha kwitwara neza mu Gikombe cy’Isi cya 2026.

Umwaka wa 2025/26 ntabwo wagendekeye neza Kylian Mbappé by’umwihariko muri Real Madrid, kuko nta gikombe gikomeye na kimwe yayifashije kwegukana, nyamara yari umukinnyi ngenderwaho.

Ibi byatumye abafana benshi b’iyi kipe basaba ko yayisohokamo, bihurirana n’uko Abafaransa batishimiye ko ava muri Paris Saint-Germain, urwango yagiriwe rwikuba inshuro nyinshi.

Kugeza muri Gicurasi 2026, abatanze imikono yabo kugira ngo Kylian Mbappé asohoke muri iyi kipe yo muri Espagne bari bamaze kurenga miliyoni 70.

Akigera mu Gikombe cy’Isi yagaragaje ishusho idasanzwe, aho yerekanye ko ari rutahizamu wo kwitondera, afasha u Bufaransa kurenga amatsinda kugeza bageze muri ⅛.

Kugeza ubu ni we mukinnyi ufite ibitego byinshi mu irushanwa, aho we na Lionel Messi bafite bitandatu. Mbappé w’imyaka 27 kandi, arabura igitego kimwe akanganya n’uyu Munya-Argentine mu bakinnyi batsinze ibitego byinshi mu mateka y’Igikombe cy’Isi.

Ibi byahise bihagurutsa abakunzi b’umupira w’amaguru mu Bufaransa, batangira kwandika ku mbuga nkoranyambaga, bagaragaza ko basaba imbabazi uyu mukinnyi ubafatiye runini.

Si ibyo gusa kuko bashyizeho n’urubuga rwo gushyiraho imikono y’abasaba imbabazi Kylian Mbappé, rwahawe umutwe ugira uti “Kylian Mbappé, turagusabye tubabarire.”

Uru rubuga rwashyizweho n’umufana ukomeye w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa ufite imyaka 42, Frédéric Kopp, yihereyeho avuga ko atakambiye uyu mukinnyi kugira ngo amubabarire.

Ati “Twagushidikanyijeho, twakwibajijeho, turi indashima. Ni cyo gihe ngo tubikemure. Binyuze mu gusinya, abakoresha imbuga baratumiwe kugira ngo bikureho ikimwaro ku byakorewe nimero 10.”

Mu ngero zatanzwe ku byo abafana bicuza harimo “kuba baravuze ko Kylian atihuta, kuba baravuze ko atakabanje mu kibuga no kuba yambara nabi.”

Frédéric wavuze ko gusinya ari uburyo bwo gusaba imbabazi no kwicuza, yihereyeho yemeje ko Kylian Mbappé ari we munyabwenge w’ibihe byose igihugu gifite mu mupira w’amaguru ndetse ari we nyenyeri bafite.

Yavuze ko ahubwo bakwiriye guhimba indirimbo ihuriweho yo gusaba imbabazi uyu mukinnyi. Amagambo agize iyi ndirimbo yashyizwe kuri uru rubuga rwo gutoreraho.

Abandi bafana bifuza ko imikono yakuzura miliyoni, hanyuma bakayishyikiriza Zinedine Zidane, na we akayigeza kuri Kylian Mbappé. Bagasaba ko igihe yagera kuri miliyoni 67, buri Mufaransa wese ku izina rye hahita hiyongeraho izina Kylian.

Kugeza ubu abamaze gushyiraho imikono barenga ibihumbi 50, ndetse biteganyijwe ko bishobora kwiyongera cyane igihe basezerera Paraguay mu mukino wa ⅛ cy’Igikombe cy’Isi.

Ni mu mukino uteganyijwe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 4 Nyakanga 2026, kuri Philadelphia Stadium, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abafana b'u Bufaransa batangiye gutakambira Kylian Mbappé ngo abababarire kumusebya
Kylian Mbappé ari gusabwa imbabazi n'abafana bamushidikanyijeho
Kylian Mbappé ari gusatira kuba umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu Gikombe cy'Isi
Kylian Mbappé yafashije u Bufaransa kugera muri 1/8 cy'Igikombe cy'Isi cya 2026

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages