Ku wa 24 Nzeri uyu mwaka, i Budapest muri Hongrie hateganyijwe kubera umukino wa UEFA Super Cup uzahuza Bayern Munich yatwaye Champions League na Sevilla yatwaye Europa League.
UEFA yatangaje ko Stade izakira uyu mukino, Puskás Aréna, ishobora kuzakira 30% by’abafana yari isanzwe yakira mbere y’icyorezo cya Coronavirus.
Abafana bemerewe kureba uyu mukino ni ibihumbi 20 mu gihe Puskás Aréna yakira abasaga ibihumbi 68.
Umukino wa Super Cup uzifashishwa mu gusuzuma niba abafana bashobora kongera kwemerwa gusubira ku kibuga, nyuma y’uko imikino isoza amarushanwa y’u Burayi yabaye mu muhezo kubera icyorezo cya Covid-19.
Perezida wa UEFA, Aleksander Céferin, yavuze ko abakunzi b’umupira w’amaguru bahombye ikintu kinini nyuma y’uko utangiye kurebwa nta bafana, kubera kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19.
Ati "Nubwo byabaye ngombwa kwerekana ko umupira w’amaguru ushobora gukomeza mu bihe bigoye nta bafana, umukino wabuze ikintu runaka. Turizera gukoresha UEFA Super Cup i Budapest nk’isuzuma ryo kugaruka kw’abafana mu mikino yacu."
"Turimo gukorana cyane n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Hongrie na guverinoma yayo, kugira ngo dushyire mu bikorwa ingamba zo kubungabunga ubuzima bw’abitabira umukino bose."
Kuva ibikorwa bya siporo bisubukuwe nyuma y’uko bihagaritswe kubera Covid-19, imikino yose y’u Burayi yakinwe nta bafana bari muri za stade, harimo iya Champions League n’iya Europa League.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!