Kuri uyu wa Kane, tariki ya 11 Kamena 2026, ni bwo kuri Mexico City Stadium, hatangiye kubera irushaka rizakirwa n’ibihugu bitatu ari byo Mexique, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada.
Mbere y’uko irushanwa ritangira, habaye ibirori byo kuritangiza birimo imikino igaragaza ubumwe bw’abatuye Isi binyuze mu mupira w’amaguru, imbyino gakondo zo muri Mexique ndetse n’ibirango by’Igikombe cy’Isi kiri gukinirwa.
Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, yeretse abari muri stade ndetse n’abakurikiranaga irushanwa mu bundi buryo, Igikombe cy’Isi kizakinirwa.
Ni nyuma y’uko umuririmbyi Shakira afatanyije na Burna Boy, bafatanyije n’itsinda ribabyinira, baririmba indirimbo yabo bahimbiye iri rushanwa bise “Dai Dai”.
Abandi baririmbye muri ibi birori byo gutangiza irushanwa ni Andrea Bocelli wafatanyije na EJAE baririmba indirimbo yabo bise “DNA” cyangwa se “More Than a Game”.
Bidatinze umukino wa mbere muri iri rushanwa watangiye gukinwa, uhuza Mexique na Afurika y’Epfo, amakipe yombi yongera guhurira mu mukino wa mbere w’Igikombe cy’Isi nk’uko byagenze mu 2010.
Ku munota wa cyenda Julian Quinones ukinira Mexique yatsinze igitego cya mbere muri uyu mukino, ahita anakora amateka yo kwinjiza igitego cya mbere mu Gikombe cy’Isi cya 2026.
Mu gice cya kabiri ku munota wa 49, myugariro wa Afurika y’Epfo, Yaya Sithole ari na we wari myugariro wa nyuma, yakiniye nabi rutahizamu wa Mexique, Brian Gutierrez, ahita yerekwa ikarita itukura asohoka mu kibuga.
Ku munota wa 66, Mexique yakoze impinduka ikura mu kibuga Alvaro Fidalgo ishyiramo Gilberto Mora wahise akora amateka yo kuba umukinnyi muto wa Mexique ukinnye mu irushanwa ry’Igikombe cy’Isi, dore ko afite imyaka 17 n’iminsi 240.
Nyuma y’umunota umwe gusa, Roberto Alvarado yatanze umupira mwiza mu rubuga rw’amahina, usanga mugenzi we Raul Jimenez ahagaze neza, ahita atsinda igitego cya kabiri cya Mexique.
Ku munota wa 83, umusifuzi w’umukino Wilton Sampaio yarebye ku mashusho asanga, Themba Zwane ukinira Afurika y’Epfo yakoze ikosa, na we amwereka ikarita itukura asohoka mu kibuga.
Ku munota wa kabiri w’inyongera, Mexique na yo yeretswe ikarita y’umutuku kuri César Montes, wakiniye nabi Khuliso Mudau hafi y’urubuga rw’amahina, nyamara yari myugariro wa nyuma.
Umukino w’Igikombe cy’Isi waherukaga kubonekamo amakarita atatu y’umutuku, hari mu Gikombe cy’Isi cya 2006 mu mukino wo mu matsinda wahuje u Butaliyani na Leta Zunze Ubumwe za America.
Umukino warangiye Mexique itsinze Afurika y’Epfo ibitego 2-0.
Koreya y’Epfo na yo yatangiye neza
Koreya y’Epfo yaturutse inyuma, yatsinze Repubulika ya Tchèque ibitego 2-1 mu mukino wa kabiri wo mu Itsinda A ry’Igikombe cy’Isi cya 2026 wabaye mu rukerera rwo ku wa Kane.
Muri uyu mukino wabereye kuri Estadio Guadalajara, ibitego bya Koreya y’Epfo byatsinzwe na Hwang In-Beom ku munota wa 67 na Oh Hyeon-Gyu ku munota wa 80. Ni mu gihe Repubulika ya Tchèque yari yatsindiwe na Kapiteni wayo Ladislav Krejčí ku munota wa 59.
Amin Omar ukomoka mu Misiri, wayoboye uyu mukino, yabaye Umunyafurika wa mbere usifuye umukino w’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Koreya y’Epfo yahise igira amanota atatu mu Itsinda A, iyanganya na Mexique yatsinze Afurika y’Epfo ibitego 2-0 mu mukino ufungura irushanwa.
Undi mukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu, ni uwo mu Itsinda B uhuza Canada na Bosnie-Herzégovine guhera Saa 21:00.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!