Nyuma yo gushyirwaho n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) mu cyumweru gishize, Komite y’inzibacyuho ya Rayon Sports iyobowe na Murenzi Abdallah, ikomeje ibikorwa bitandukanye byo kongera gushyira iyi kipe ku murongo.
Mu cyumweru gishize, nibwo iyi komite y’abantu batatu yatangiye ibiganiro n’abaterankunga ihereye ku ruganda rw’ibinyobwa rwa SKOL ndetse ikaba yarabonanye n’umutoza Guy Bukasa.
Ku wa Kabiri, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahuye n’abayobozi b’amatsinda y’abafana 44 nk’abafatanyabikorwa ba mbere ikipe yubakiyeho ndetse na bo bemeye gushyigikira ikipe, aho bazatanga miliyoni 13.15 Frw bitarenze tariki ya 5 Ukwakira.
Twagirayezu Thaddée umwe mu bagize Komite y’inzibacyuho ya Rayon Sports, yabwiye IGIHE ko abafana bemeye gukomeza gushyikira ikipe ndetse kuri ubu bashyize hamwe nubwo hari amwe mu matsinda y’abafana yari amaze igihe yarahejwe.
Ati “Uyu munsi hari umwuka mwiza. Bose bari bishimye kandi nabo batanze ibitekerezo byiza byubaka ikipe. Badusabye ko tuzabafasha gushyiraho ubuyobozi buzima bufasha ikipe.”
“Ubumwe bw’Aba-Rayon nibwo bucyenewe, intego yacu ni uko abantu bongera bakagira ubumwe. Fan Club zari zarirukanywe byari gukorwa n’Inteko Rusange, tuzagenda tubirebaho, ariko ubu igikenewe ni ubumwe.”
Komite y’inzibacyuho ya Rayon Sports iherutse gutangaza ko hakenewe miliyoni 80 Frw zo kugura abakinnyi batanu bazayifasha guhanganira ibikombe mu mwaka utaha w’imikino ndetse bivugwa ko muri abo hazaba harimo abanyamahanga babiri.
Kuva ihawe inshingano ku wa 24 Nzeri, iyi Komite imaze kugura myugariro wo hagati, Niyigena Clément, waguzwe muri APR FC, akaba yari kapiteni wa Marines FC, aho yakinaga nk’intizanyo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!