Uyu mukino wabaye ku wa Gatanu, tariki ya 20 Mutarama 2023, aho Gasogi United yari yakiriye Kiyovu Sports kuri Stade ya Bugesera, amakipe yombi akanganya 0-0.
Umusifuzi Mpuzamahanga Mukansanga Salima ni we wayoboye uyu mukino. Bimwe mu byemezo yagiye afata ntibyavuzweho rumwe n’abafana ba Kiyovu Sports ari na ho mu mukino hagati batangiye kumuhata ibitutsi mu ndirimbo bagira bati "Urashaje, Urashaje.’’
Nyuma y’umukino ubwo Mukansanga yaganaga mu rwambariro yanyuze ku bafana ba Kiyovu Sports batangiye kuririmba mu ndirimbo zuzuye ibitutsi bagira bati "Malaya, Malaya, Malaya.’’
Ubwo Mukansanga yari arenze uruzitiro rw’ikibuga cya Stade ya Bugesera, umwe mu bafana yamanutse agana hasi asa n’ushaka kumusagarira ariko abashinzwe umutekano baramufata, bamubuza kumugeraho.
Nyuma y’ibi bikorwa bitashimishije ubuyobozi bw’iyi Kipe y’i Nyamirambo, Perezida wa Kiyovu Sports Ltd, Mvukiyehe Juvénal, yatangaje ko bitandukanyije n’abafana bagaragayeho ibikorwa by’imyitwarire mibi kuri uyu mukino.
Nubwo atavuga rumwe n’ibyo bakoze ariko na bo bahise bandika ibaruwa ifunguye, igenewe abakunzi b’umupira w’amaguru yanditswe na Minani Hemedi uhagarariye abakunzi ba Kiyovu Sports mu Rwanda.
Ubutumwa buri muri iyi baruwa bugaragaza ko nyuma yo kubona ibyabaye, abafana bahise bakora inama y’igitaraganya yo kwiga ku ngingo imwe rukumbi ishingiye ku myitwarire.
Ikomeza igaragaza ko ibyakozwe n’abafana bidakwiriye kubagaragaraho kuko n’indangagaciro zabo zitabyemera.
Iti “Nyuma y’uko dusanze hari imyitwarire igayitse yaranze bamwe mu bafana ba Kiyovu Sports bitwaje kutanyurwa n’imisifurire, bakibasira umusifuzi Mukansanga Salima, bamukomera ndetse harimo n’ibitutsi, twemeje ko twamaganye ku mugaragaro iyo myitwarire.”
Bagaragaje ko ibikorwa bakoze bitazongera kuko byizweho ndetse bigasesengurwa n’ama-fun clubs yose.
Amategeko ya Ferwafa ateganya ko abafana b’ikipe runaka baramutse bagaragaweho imyitwarire mibi muri rusange, ishobora guhanishwa kwakira imikino yayo nta bari ku kibuga.
Nyuma yo kwikoma, gutuka no kugaragaza imyitwarire idahwitse ku mukino bahuriyemo na Gasogi United, abafana ba Kiyovu Sports FC bahagarariwe na Minani Hemed basabye imbabazi Mukansanga Salima. pic.twitter.com/2WuWgzTb0I
— IGIHE Sports (@IGIHESports) January 23, 2023


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!