00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abadepite bo mu Bufaransa baciye Icyongereza mu mikino Olimpike ya Paris

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 8 May 2024 saa 02:12
Yasuwe :

Abadepite bo mu Nteko Ishinga Amategeko mu gihugu cy’u Bufaransa bemeje itegeko rikumira ku buryo bushoboka ururimi rw’Icyongereza mu mikino Olempike izabera mu mujyi wa Paris muri iyi mpeshyi.

Iri tegeko ryemejwe ku bwiganze bw’amajwi, risaba abakinnyi, abategura iyi mikino abatoza ndetse n’abanyamakuru gukoresha ururimi rw’Igifaransa henshi hashoboka bavuka kuri yo.

France 24 yatangaje ko Umudepite Annie Genevard wazaniye umushinga w’itegeko bagenzi be, yavuze ko imikino Olempike igaragaza ko ururimi rw’Igifaransa ruri gutakaza imbaraga rwahoranye aho yanenze amwe mu magambo yagize akoreshwa mu kwamamaza iyi mikino nk’Intero yayo ya “Made for Sharing” iri mu rurimi rw’Icyongereza.

Uyu yavuze ko bitangaje kubona ikipe y’igihugu ya Rugby mu gikombe cy’isi bakiriye umwaka ushize yari yambaye imyenda yanditseho amagambo y’Icyongereza aho kuba Igifaransa, aho ku bwe ibi bigaragaza ko bagomba gukomeza guhatana ngo barwane ku rurimi rwabo.

Igihugu cy’u Bufaransa kimaze iminsi kirwana no kutamirwa n’Icyongereza haba mu gihugu imbere no hanze, byatumye buri gihe bahora basohora amagambo mashya y’Igifaransa, asimbura aba asanzwe akoreshwa kenshi mu Cyongereza.

Aba bamaze imyaka 30 batoye itegeko rizwi nka Loi de Toubon ritegeka abamamaza n’abatanga amatangazo kubikora mu rurimi rw’Igifaransa, mu gihe banategeka amaradiyo ko 40% by’indirimbo bacuranga zigomba kuba ari iz’igifaransa.

Iri tegeko ritavugwaho rumwe rikaba rije risanga ibibazo byabaye mu minsi ishize ubwo hazaga ibihuha ko umuhanzikazi w’Umufaransa ufite inkomoko muri Mali, Aya Nakkamura, ashobora kuzaririmba ubwo iyi mikino izaba ifunguwe.

Ibi bikaba byaramaganiwe kure n’abahezanguni bo muri iki gihugu barimo Marie Le Pen uhabwa amahirwe yo kuzasimbura Macron mu kuyobora u Bufaransa, aho yavuze ko uyu muhanzi ukunzwe kurusha abandi mu Bufaransa, mu ndirimbo ze hagaragaramo amagambo y’Icyarabu ndetse n’ayindimi z’iwabo muri Mali.

Imikino Olempike iteganyijwe kuzabera i Paris kuva tariki ya 26 Nyakanga 2024 aho nyuma yo kuzanguruka hirya no hino, kuri uyu wa kane tariki ya 8 Kanama urumuri olimpike rwagarutse mu Bufaransa ruvuye mu Bugereki, aho rwakiriwe ku cyambu cya Marseilles, n’abantu bazwi mu mikino nka Tony Parker wakinnnye Basketball na Didier Drogba wahoze muri Chelsea.

Urumuri Olimpike rwageze mu mujyi wa Marseilles kuri uyu wa kane
Imikino Olimpike iteganyijwe mu mpeshyi y'uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .