00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Aba-Rayons bitanze arenga miliyoni 50 Frw (Video)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 18 July 2026 saa 09:41
Yasuwe :

Abakunzi ba Rayon Sports n’abahoze bayiyobora, bitanze inkunga yo kuzashyigikira ikipe mu mwaka w’imikino wa 2026/27, bageza muri miliyoni 50 Frw.

Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatanu, tariki ya 17 Nyakanga 2026, ubwo iyi kipe yamaraga gushyira umukono ku masezerano n’umufatanyabikorwa mushya ari we Banki ya Kigali, uzatuma iyi kipe ibona agera kuri miliyari 1 Frw buri mwaka mu myaka itanu n’igice.

Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yavuze ko umuterankunga wa mbere ikipe ifite ari abafana, ari na yo mpamvu bagomba kugira uruhare mu mibereho y’ikipe.

Ati “Tugira abafatanyabikorwa, ariko tukagira n’umuterankunga wacu rukumbi ari we mufana. Uruhare rwe ni rwo rutuma ikipe ikomeza kubaho kandi ikabaho neza. Aba tubona na bo baza ngo dukorane ni uko dufite abafana.”

Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano, abahoze bayobora Rayon Sports n’abandi bakunzi bayo biganjemo abacuruzi, barateranye bakusanya umusanzu wabo wo gushyigikira ikipe mu buryo bw’amafaranga.

Muvunyi Paul wahoze ari Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Rayon Sports, mu mwaka ushize watanze amafaranga angana n’ibihumbi 100$ [arenga miliyoni 147 Frw], kuri iyi nshuro yatanze miliyoni 5 Frw.

Dr. Norbert Uwiragiye uyobora Gikundiro Forever Group, yavuze ko bazatanga miliyoni 1 Frw, ariko mu buryo bwagutse, amatsinda y’abafana ba Rayon Sports azakusanya hagati ya miliyoni 15 Frw na miliyoni 20 Frw.

Nkundimana Felix uyobora Jali Group yemeye gutanga miliyoni 5 Frw, Martin Rutagambwa yemeye miliyoni 4 Frw, naho Gacinya Chance Denys na Ntihanabayo Samuel Kazungu bemera miliyoni 3 Frw buri wese.

Robert Bayigamba yitanze ibikoresho byose byo mu biro bya Rayon Sports, bifite agaciro ka miliyoni 3 Frw, uwitwa Fabrice, Faustin na Gaston bemeye gutanga miliyoni 3 Frw, naho Muhirwa Freddy yemera miliyoni 1,2 Frw.

Murangwa Eugene wakiniye Rayon Sports, Munyabagisha Valens wayiyoboye na Muzehe Kabirigi bemeye ko buri wese azayiha miliyoni 1 Frw. Ni mu gihe Emile Rwagacondo yavuze ko icyo ikipe izamutegeka gukora ari cyo azakora.

Rayon Sports iteganya ko mu mwaka utaha wa 2026/27, izakoresha ingengo y’imari y’arenga miliyari 2 Frw, harimo amafaranga azava mu bafatanyabikorwa, azava ku matike yo ku mikino yakiriye, n’andi azatangwa n’abafana bayo mu buryo butandukanye.

Nyuma y’Umunsi w’Igikundiro uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 18 Nyakanga, irakurikizaho imyiteguro y’irushanwa rya CECAFA Kagame Cup no kwitegura umwaka utaha izakinamo CAF Confederation Cup.

Ubuyobozi bw'inzibacyuho bwa Rayon Sports bwifuza kubaka ikipe itarimo ubukene kandi ihatana mu kibuga
Aba-Rayons bakusanyije inkunga izafasha ikipe mu mwaka utaha w'imikino wa 2026/27

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages