Rayon Sports ikomeje gukoresha igerageza Umunya-Zanzibar, Raymond Lolendi Ntaudyimara, Umunye-Congo, Ntamba Musikwabo Malick ndetse n’Umunya-Cameroun, Assa Inah Innocent.
Ni imyitozo ya mbere kuri uyu Munya-Cameroun wageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa Gatatu.
Yitabiriwe na Perezida Twagirayezu Thaddée, ndetse n’abafana bari mu rugero.
Bamwe mu bafana baganiriye na IGIHE, bagaragaje ko bafitiye icyizere aba bakinnyi cyane ko babonye bafite umupira ku kaguru nubwo bamwe badaheruka gukina.
Uwitwa Mucyo yavuze ko yabonye Assana Innocent azafasha cyane.
Ati “ Nabonye Assana afite umubiri w’abakina baca ku mpande. Ukurikije uko ameze atandukanye n’abo twari dusanganywe.”
Augustin yavuze ko yabonye abakinnyi bose bahagaze neza kandi bazi umupira.
Ati “Ikigaragara Assana afite umupira ku kirenge, abandi na bo urabona bazi gukina ariko wenda badaheruka gukina.”
Biteganyijwe ko Rayon Sports izakira undi rutahizamu ku Cyumweru, gusa we ntabwo azakora igeragezwa.
Gikundiro ikomeje kwitegura Igikombe cy’Intwari, aho umukino wa mbere izakina na Police FC ku wa Kabiri, tariki ya 28 Mutarama 2025 saa 18:00.
Iyi kipe kandi yasoje imikino ibanza iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 36 irusha atanu APR FC ya kabiri.
Amafoto: Kwizera Remy Moses
Video: Byiringiro Innocent



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!