Uyu muyobozi yabigarutseho ku Cyumweru, tariki 5 Gicurasi 2024 ubwo hasozwaga Imikino y’Umurenge Kagame Cup mu karere ka Rubavu.
Abajijwe uko abona iyi kipe nyuma yo kuyiha umurongo w’imiyoborere, Kaitesi yatangaje ko hari abasigaye bashima RGB ku bwo gukemura ibibazo byari muri iyi kipe.
Yagize ati “Amakimbirane yari mu ikipe yari akomeye mwibuke ko byabaye mu bihe bya Covid nta mikino ihari, bivuze ko ibyo bapfaga atari imikino. Icyo twakemuye rero cyari ikibazo cy’imiyoborere kandi hari abagiye batubwira ko ubu ntakibazo cy’imiyoborere ikipe ifite.”
Nubwo bimeze bityo, bamwe mu bafana ba Rayon Sports ntibasiba kuvuga ko bambuwe ikipe yabo icyo bita gutsindagirwa umuyobozi.
Kaitesi avuga ko abakomeje kuvuga ko bambuwe ikipe wasanga bari bafite inyungu bayikuramo bityo ikaba yarabuze.
Ati “Ntabwo nzi abitwa ba nyiri ikipe gusa umuryango utari uwa leta ntabwo ugira abafite amazina bwite ahubwo uba ushingiye ku nyungu rusange. Abayobozi b’ikipe ntabwo ari ba nyirayo.”
Yakomeje agira ati “Ubwo wasanga hari uwari ufite inyungu bwite yakuraga mu ikipe. Ubuyobozi bwariho bwandikiye Perezida wa Repubulika tuza gukemura ibibazo bw’imiyoborere.”
Mu Ukwakira 2024, Perezida w’Umuryango wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, azaba asoje manda ye y’imyaka ine. Kaitesi yavuze ko n’ubu Aba-Rayons bafite uburenganzira bwo kwitorera ubuyobozi mu gihe bemera icyerekezo cy’ikipe.
Ati “Abatoye ubuyobozi bafite uburenganzira butora abandi. Rero ni uburenganzira bwabo kureba aho ikipe ijya n’icyo bayifuzaho ubundi bakagena abo bagira abayobozi.”
Mu 2020 nibwo Rayon Sports yari iyobowe na Munyakazi Sadate yandikiye Perezida wa Repubilika Paul Kagame amwereka Ikibazo cy’imiyoborere cyari cyugarije Ikipe, mu kiganiro Nyakubahwa Perezida wa Repubilika yagiranye na RBA tariki 6 Nzeri 2020 yatangaje ko iki kibazo yagishyize mu biganza bya Minisitiri wa Siporo.
Nyuma y’uko Minisiteri ya Siporo ishyikirije iki kibazo Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, tariki 22 Nzeri 2020, muri BK Arena [icyo gihe yitwaga Kigali Arena] Umuyobozi mukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi yatangarije abanyamakuru ko Ubuyobozi bwayoboraga Rayon Sports bwari buyobowe na Munyakazi Sadate bukuweho nyuma yo kunanirwa kuzuza inshingano.
Nyuma y’iki cyemezo cya RGB, Rayon Sports yashyiriweho Komite y’Inzibacyuho yari iyobowe na Murenzi Abdallah maze itegura amatora aciye mu mucyo yabaye tariki 24 Ukwakira 2020 mu Cyumba cy’inama cya Lemigo Hotel yarangiye Uwayezu Jean Fidèle, atorewe kuyobora iyi kipe mu gihe cy’imyaka ine ahigitse Bizimana Sylvestre.
Video: Uwizeye Kambabazi Scovia
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!