00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Aba-GP begukanye ‘RDF Liberation Cup 2026’ ku nshuro ya kane (Amafoto & Video)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 4 July 2026 saa 10:12
Yasuwe :

Ikipe y’Abasirikare barinda abayobozi bakuru b’Igihugu (Republican Guard- RG), yatsinze Ikipe y’Ikigo cy’Imyitozo ya Gisirikare cya Nasho (BMTC Nasho) ibitego 3-0, yegukana irushanwa rya ‘RDF Liberation Cup 2026’.

Imikino ya nyuma mu mupira w’amaguru yakiniwe kuri Kigali Pelé Stadium, kuri
uyu wa Gatandatu, tariki ya 4 Nyakanga 2026, yabimburiwe n’uw’abagore, aho Urwego rwa Gisirikare rushinzwe Serivisi z’Ubuzima (MHS), rwegukanye igikombe rutsinze Military Police ibitego 2-1.

Imikino ya nyuma yasojwe n’uw’umupira w’amaguru, uhuza Ikipe y’Ikigo cy’Imyitozo ya Gisirikare cya Nasho (BMTC Nasho) n’Ikipe y’Abasirikare barinda abayobozi bakuru b’igihugu (Republican Guard- RG).

Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’Ingabo n’Abaturage mu Ngabo z’u Rwanda, Col Désiré Migambi,Désiré Migambi Mungamba, watanze ijambo ry’ikaze, yavuze ko iri rushanwa ryatangiye rigamije kubungabunga ubuzima bwiza bw’ingabo, ndetse ari umurage w’urugamba rwo kubohora igihugu.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda ni bo batangije umukino, mu gikorwa cyitabiriwe n’abarimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarak Muganga.

Ku munota wa gatandatu w’umukino, rutahizamu wa RG, Shema Mike yatsinze igitego cya mbere muri uyu mukino nyuma y’amakosa akomeye yakozwe n’umunyezamu wa BMTC Nasho wafashe umupira ntawukomeze.

RG yabonye penaliti ku munota wa 13, iturutse ku ikosa ryakorewe Ishimwe Claude mu rubuga rw’amahina, ihabwa Shema Mike ayitera neza ayishyira mu izamu.

Igice cya mbere cyarangiye BMTC Nasho itozwa na Tugirimana Gilbert iri gukina neza nta gitego, mu gihe RG itozwa na Hitimana Thierry yakiniraga inyuma iri kurinda ibitego byayo.

BMTC Nasho yazamutse yose ijya gushaka uko yishyura, RG iyiba umugono izamukana umupira, Ishimwe Claude arawufata awuhindura mu rubuga rw’amahina usanga Shema ahagaze neza, ashyiramo igitego cya gatatu.

Nta kindi gitego cyongeye kuboneka muri uyu mukino, RG yegukana Igikombe cyo kwibohora mu marushanwa ahuza imitwe y’ingabo z’u Rwanda, BMTC Nasho iba iya kabiri, naho Task Force Division iba iya gatatu.

Ni inshuro ya kane yikurikiranya RG yegukanye iri rushanwa, nyuma yo kuritwara mu 2023 yatsinze Task Force Division, mu 2024 yatsinze Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Gako (RMA Gako), no mu 2025 ubwo yatsindaga Division 3.

Andi makipe yitwaye neza harimo aya Volleyall, aho Ikipe y’Umutwe w’Ingabo Zidasanzwe (Special Operations Force) ari yo yegukanye igikombe, ikurikirwa n’Ikipe y’Urwego rushinzwe Ibikorwaremezo mu Ngabo z’u Rwanda (Engineering Command), iya gatatu iba Republican Guard.

Muri Basketball hitwaye neza BMTC Nasho ya mbere, 6 Air Group yo mu ishami ry’Igisirikare cy’u Rwanda kirwanira mu Kirere (Rwanda Air Force- RAF) iba iya kabiri, naho RMA Gako iba iya gatatu.

Mu mupira w’amaguru mu bagore Military Health Service yegukanye irushanwa, ikurikirwa na Military Police, naho RMA Gako iba iya gatatu.

Amakipe yabaye aya mbere yahawe imidali ya Zahabu na miliyoni 5 Frw, aya kabiri ahabwa imidali ya Feza na miliyoni 3 Frw, naho aya gatatu ahabwa imidali y’Umuringa na miliyoni 1,5 Frw.

Komiseri Mukuru w'Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora, CG Murenzi Evariste, ari gusobanurirwa abakinnyi ba Military Police
Komiseri Mukuru w'Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora, CG Murenzi Evariste, asuhuza abakinnyi ba Military Police
MHS ifite abakinnyi bakomeye
Military Police yagerageje gukina neza ariko itakaza umukino
Abafana ba Military Police bari bafite umurindi udasanzwe
Abafana ba MHS bayishyigikiye bikomeye
MHS yegukanye irushanwa irikinnye bwa mbere
MHS yegukanye Igikombe cya RDF Liberation Cup
Abakinnyi n'abakunzi ba MHS bishimanye karahava
Abakinnyi ba MHS bashimira Imana ko batsinze
Mugiraneza Jean Baptiste ni we utoza MHS
Umuvugizi Wungirije w'Ingabo z'u Rwanda, Lt Col Simon Kabera, ni we wayoboye ibikorwa by'uyu munsi
Ingabo z'u Rwanda zishimira Umunsi wo Kwibohora nk'umunsi udasanzwe
Umuyobozi w'Umutwe urinda abayobozi bakuru, Gen Maj Willy Rwagasana, akurikiye ikipe ya RG yamuhesheje ishema
Komiseri Mukuru w'Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora, CG Murenzi Evariste, akurikiye umukino
Ingabo z'u Rwanda zizihije Umunsi wo Kwibohora
Abakinnyi BMTC Nasho yabanje mu kibuga
RG yegukanye RDF Liberation Cup ku nshuro ya kane
Abakinnyi RG yabanje mu kibuga
Minisitiri Rwego na Minisitiri Marizamunda bamaze gutangiza umukino
Minisitiri w'Ingabo, Marizamunda, atangiza umupira
Uwikunda Samuel yari umusifuzi wa kane kuri uyu mukino
Cpt Ian Kagame ari mu bwugarizi bwa RG
Cyomoro Ivan ashyigikiye murumuna we, Cpt Ian Kagame
Cpt Ian Kagame yari ayoboye bagenzi be mu kibuga
Cpt Ian Kagame aramukanya na Minisitiri Marizamunda
Bertrand Ndengeyingoma ni umwe mu bakurikiye imikino ya RDF Liberation Cup 2026
Ange Kagame akurikiye umukino wa RG na BMTC Nasho
Cpt Ian Kagame yafashije yafashije RG kwegukana RDF Liberation Cup
Cyomoro Ivan yaakurikiye umukino w'irushanwa ryo kwibohora
BMTC Nasho yakinnye neza ariko itakaza umukino
RG yoshimira igitego cyatsinzwe na Shema Mike
Abakunzi ba Military Police bihebye nyuma yo gutakaza igikombe
Mudahemuka John wa BMTC Nasho na Gasheja Desire wa RG bahanganiye umupira
Rwagasore Mike ukinira BMTC Nasho ni umwe mu bayifashije kugera ku mukino wa nyuma
Abakinnyi ba RG bakuye intsinzi ikomeye kuri BMTC Nasho
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yambika umudali umwe mu bitwaye neza
SOF yegukanye irushanwa muri Volleyball
BMTC Nasho yegukanye irushanwa muri Basketball
Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, ari mu batanze ibihembo ku makipe yitwaye neza
Minisitiri w'Ingabo, Marizamunda, ategereje gutanga imidali
Abakinnyi n'abatoza ba RG bishimira igikombe
RG yahawe igikombe nasheki ya miliyoni 5 Frw
Abakinnyi ba RG begukanye RDF Liberation Cup 2026 nyuma yo kwegukana amarushanwa yo mu myaka yatambutse
Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, ari mu bitabiriye imikino
Kapiteni wa RG, Cpt Ian Kagame, afite igikombe cyegukanywe n'ikipe ye

Amafoto: Umwari Sandrine
Video: Ndacyayisenga Emmy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages