00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwaka wa 2024 usize he Amavubi?

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 21 December 2024 saa 08:39
Yasuwe :

“Hatikvah”, ni ryo jambo Abayahudi bahisemo kwita icyizere birangira banaryitiriye indirimbo yabo yubahiriza igihugu, aho amwe mu magambo yayo bavuga ko "icyizere cyabo kitigize gitakara, icyizere cy’imyaka 2000"… mu rw’Imisozi 1000 ho ubanza icyizere ku ikipe y’igihugu ’Amavubi’ cyari cyaratakaye mbere ya 2024.

Kugeza ubu ndakeka nta muntu ushidikanya ku rukundo Abanyarwanda bakunda ruhago. Niba hari utaremera byamworohera kureba ibihumbi n’ibihumbi byari kuri Stade Amahoro byishyuriye kureba ’Derby y’Imisozi 1000’, CHAN 2016 na Rayon Sports isubira i Nyanza na byo bishobora kuguha ishusho y’icyo umupira w’amaguru uvuze ku Banyarwanda.

Uru rukundo ariko, uko imyaka yagendaga yiyongeraho umwe, ni ko rwagendaga rugabanuka iyo habaga havuzwe izina Amavubi kugeza aho ikipe y’igihugu yagiye ibura abafana ku bibuga yinjirije ubuntu, aho benshi bahurizaga ku kuba kuyireba bibatera agahinda kandi igisobanuro cy’umupira ari ibyishimo.

Amavubi yatangiye kuba iciro ry’imigani, abemera imigenzo n’miziririzo bati ’ubanza n’izina ubwaryo ritera umwaku’.

Ayo yari Amavubi, mbere ya 2024, gusa bijya gutangira, byose byahereye mu Nyanja y’Abahinde kuri Mahamasina Municipal Stadium, mu masogisi y’amabara y’icyatsi asobanura icyizere mu ibendera ry’u Rwanda, abasore ba Trosten baje gutsindira Madagascar iwayo ibitego 2-0. Bwari ubwa mbere mu myaka irenga 10 ikipe y’igihugu itsindira umukino hanze ku ikipe iyiri imbere ku rutonde rwa FIFA.

Wari umukino wa gicuti birumvikana, gusa nibura wongeye kugarurira icyizere Abanyarwanda ko hashobora kuba hari icyahindutse. Nyuma yaho, Amavubi yatsindiye hanze indi mikino ibiri, Lesotho mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, na Nigeria mu gushaka iya CAN 2025.

Intsinzi zaje gukurikirana imwe ku yindi, birangira Amavubi asoje umwaka wa 2024 atsinze imikino itandatu irimo umwe mu majonjora ya CHAN (ishobora kwiyongera bitewe n’imikino ibiri Amavubi afitanye na Sudani y’Epfo), umwe wa gicuti, umwe mu majonjora y’Igikombe cy’Isi n’ibiri mu majonjora ya CAN 2025.

Iyi yari inshuro ya mbere Amavubi ashobora gutsinda imikino mu marushanwa atatu atandukanye mu mwaka umwe, mu gihe indi nshuro Amavubi yari yatsinze imikino itandatu mu mwaka umwe ari muri CECAFA Senior Challenge mu myaka 10 ishize.

Amavubi kandi, ku nshuro ya mbere ashoje umwaka ayoboye itsinda ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi nyuma y’imikino irenga itatu mu gihe uyu mwaka usize Amavubi abonye amanota umunani mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, aho ari ubwa mbere biyabayeho mu mateka yayo.

N’amakipe ya Ratomir na Constantine ntiyigeze agera kuri urwo rwego.

Ikindi gishimangira ko 2024 wari umwaka w’icyizere ku bakunzi b’Amavubi ni uko bwa mbere mu mateka, ikipe ya mbere yashoboye gutsindira hanze imikino itatu aho gake yari yarabigerageje harimo umwe w’amajonjora ya CHAN akinwa n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu.

Muri rusange, Amavubi yakinnye imikino ibiri ya gicuti anganya na Botswana 0-0 anatsinda Madagascar ibitego 2-0. Mu mikino yo gushaka itike ya CAN 2025, u Rwanda rwatsinze Bénin 2-1, rutsindira Nigeria iwayo 2-1 mu gihe rwatsinzwe na Libya 1-0 runatsindwa na Bénin 3-0.

Muri iyi mikino, Amavubi yananganyije na Nigeria 0-0 aza no kunganya na Libya 0-0. Mu mikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, u Rwanda rwatsinzwe na Bénin 1-0 rutsinda Lesotho 1-0, mu gihe mu gushaka itike ya CHAN, Amavubi yatsinze Djibouti 3-0 yishyura 1-0 yari yatsinzwe mu mukino ubanza.

Amavubi ari ku irembo ry’umuryango winjira muri CHAN 2024 izakinwa mu 2025 mu gihe cyose yakwitwara neza kurusha ibihugu bihanganye birimo Sudani, Ethiopia, u Burundi na Sudani y’Epfo azahura na yo.

Ubwo umwaka watangiraga, u Rwanda rwari ku mwanya wa 133 ku rutonde rwa FIFA, gusa rusoje ku mwanya wa 124 ku rutonde ruheruka, bivuze ko rwashoboye kuzamuka imyanya icyenda muri 2024.

Umwaka wa 2024 usize abafana bamwenyura, akanyamuneza ari kose ku bakunzi b’ikipe y’igihugu yakunze kubatenguha kenshi, uretse ko urugendo rwo gukomeza gutegura iyi kipe ari rurerure.

Umwaka wa 2025 uduhishiye iki? Ni ukubitega amaso.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .