00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC yasezereye Tusker FC

Yanditswe na

Egide MUGISHA

Kuya 5 March 2012 saa 10:37
Yasuwe :

Ikipe ya APR FC ihagarariye u Rwanda muri Orange CAF Champions League yasezereye Tusker FC nyuma yo kuyitsinda igitego 1 - 0.
Umukino wahuje ikipe ya APR Fc na Tusker FC yo muri Kenya wabereye kuri Stade Amahoro ku cyumweru tariki ya 4 Werurwe 2012, uyu mukino watangiye amakipe yombi asa naho yatinyanye ibyo byatumye hakinwa umupira wo mu rwego rwo hasi cyane.
Mu gice cya mbere ikipe ya Tusker ifite abasore barebare basaga nk’abagoye APR FC yakinaga umukino uteri kuri gahunda aho abenshi (…)

Ikipe ya APR FC ihagarariye u Rwanda muri Orange CAF Champions League yasezereye Tusker FC nyuma yo kuyitsinda igitego 1 - 0.

Umukino wahuje ikipe ya APR Fc na Tusker FC yo muri Kenya wabereye
kuri Stade Amahoro ku cyumweru tariki ya 4 Werurwe 2012, uyu mukino watangiye amakipe yombi asa naho yatinyanye ibyo byatumye hakinwa umupira wo mu rwego rwo hasi cyane.

Mu gice cya mbere ikipe ya Tusker ifite abasore barebare basaga
nk’abagoye APR FC yakinaga umukino uteri kuri gahunda aho abenshi
bibazaga icyo umutoza Ernie Brandts ari gukora, ikindi abenshi
bibajijeho ni ku bakinnyi APR FC yazanye ibakuye muri Brezil aho
yemezaga ko bazayifasha kwitwara neza mu mikino mpuzamahanga, ariko abari kuri stade bose ntibishimiye uburyo Douglas na Diego bitwaye.

Mu gice cya kabiri APR FC yatangiye gushaka igitego maze umutoza Ernie Brandts akuramo Diego Alves maze ashiramo Iranzi Jean Claude
byagaragaye ko abafana babyishimiye, Iranzi akigera mu kibuga
yahinduye ibintu maze ku munota wa 63 kuri koruneri ahereza neza Papy Faty wari wigaragaje cyane atsinda igitego kw’ishoti rikomeye cyane.

Umukino wakomeje ikipe ya Tusker igerageza kwishyura ari nako APR FC igerageza gushaka igitego cya kabiri ariko biranga umukino urangira
APR FC itsinze 1-0 ihita isezerera Tusker kuko mu mukino ubanza
wabereye muri Kenya aya makipe yari yanganyije 0-0.

Ikipe ya APR FC izakina na Etoile Sportif du Sahel yo muri Tunisia mu
cyiciro gikurikiyeho aho biteganyijwe ko umukino ubanza uzabera i
Kigali hagati y’amatariki 23 na 25 Werurwe 2012.

Kiyovu yasezerewe na Simba FC

Ikipe ya Kiyovu Sport yasezerewe n’ikipe ya Simba yo muri Tanzaniya
nyuma yo gutsindwa ibitego 2-1 muri Tanzaniya.

Ikipe ya Kiyovu yahushije ibitego byishi mu mukino wabanje ubwo
bakiniraga i Kigali bakanganya 1-1, abenshi bakomeje kwemeza ko izize kubura ubunararibonye mu bakinnyi ndetse n’imitegurire mibi yayiranze nkaho hari ubwo abakinnyi bahagaritse imyitozo kubera ikibazo cy’imishahara, kutagenda umunsi bari bateganyije kubera gucyereza inzandiko z’inzira byakozwe na bamwe mu bayobozi ba Kiyovu.

Abakapitene bombi basuhuzanya
Abakinnyi b'amakipe yombi basuhuzanya mbere y'umukino
APR FC mbere y'umukino
Ikipe ya Tusker FC mbere y'umukino
Kunntebe y'abasimbura ba APR FC
Abayobozi batandukanye bari baje kureba umukino
Mu kibuga ntibyari byoroshye

Foto: Mugisha


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages