00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC ifite akazi katoroshye i Bujumbura

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 16 February 2013 saa 05:49
Yasuwe :

Ikipe ya APR FC yo mu Rwanda, ifite akazi gakomeye mu gihugu cy’u Burundi ubwo izaba ikina umukino wo kwishyura n’ikipe ya Vitalo yo muri iki gihugu mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika kuko yatsinzwe umukino ubanza iri mu rugo i Kigali.
Mu mukino ubanza wabereye i Kigali kuri uyu wa gatandatu tariki ya 16 Gashyantare 2013, APR yatsinzwe ibitego bibiri kuri kimwe.
Ibi birayiha akazi katoroshye kuko i Bujumbura izaba isabwa gutsinda n’ikinyuranyo cy’ibitego (…)

Ikipe ya APR FC yo mu Rwanda, ifite akazi gakomeye mu gihugu cy’u Burundi ubwo izaba ikina umukino wo kwishyura n’ikipe ya Vitalo yo muri iki gihugu mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika kuko yatsinzwe umukino ubanza iri mu rugo i Kigali.

Mu mukino ubanza wabereye i Kigali kuri uyu wa gatandatu tariki ya 16 Gashyantare 2013, APR yatsinzwe ibitego bibiri kuri kimwe.

Ibi birayiha akazi katoroshye kuko i Bujumbura izaba isabwa gutsinda n’ikinyuranyo cy’ibitego birenze kimwe cyangwa igatsindira ku kinyuranyo cy’igitego kimwe ariko igatsinda ibitego birenze ibyo Vitalo itsindiye i Kigali.

Ni akazi katoroshye kandi kuko itabashije gutsindira iwayo, ikaba isabwa gutsinda ibitego byinshi itari no ku kibuga cyayo.

Muri uyu mukino wari uwa mbere mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika, APR yatangiye irushwa gukina neza ariko mu gice cya kabiri iza yisubiyeho inagaragaza ishyaka n’imbaraga byinshi.

Vitalo ni yo yafungura amazamu ku munota wa 28 w’umukino, inakurikizaho igitego cya kabiri ku munota wa 65 iba itsinze ibitego bibiri ku busa.

Gusa APR yanze gutahira aho maze ku munota wa 68 itsinda igitego cya mbere, ari na cyo yatahiye mu mukino warangiye ari ibitego bibiri bya Vitalo kuri kimwe cya APR FC.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe mu byumweru bibiri biri imbere.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages