Dore ibyavuzwe ku isoko ry’abakinnyi mu Rwanda kuri uyu wa Mbere:
21:00: Habimana Yves arifuzwa na Police FC
Isango Star yatangaje ko rutahizamu wa Rutsiro FC, Habimana Yves, uri mu Banyarwanda bitwaye neza muri Shampiyona ya 2024/25, kuri ubu yifuzwa na Police FC.

20:00: Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere izatangira tariki ya 15 Kanama
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamenyesheje amakipe ko FERWAFA Super Cup izaba tariki ya 2 Kanama naho Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere igatangira tariki ya 15 Kanama 2025.
Imikino yayo ibanza izarangira tariki ya 14 Ukuboza, iyo kwishyura itangire tariki ya 4 Mutarama mu gihe Shampiyona izasozwa ku wa 15 Gicurasi 2026.
Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri izatangira tariki ya 14 Nzeri, iy’Icyiciro cya Gatatu itangire tariki ya 18 Ukwakira mu gihe iy’Abagore mu Cyiciro cya Mbere izatangira tariki ya 4 Ukwakira iy’Icyiciro cya Kabiri igatangira ku wa 18 Ukwakira.
Igikombe cy’Amahoro mu Bagabo kizakinwa hagati y’Ugushyingo na Gicurasi (tariki ya 1) naho Igikombe cy’Intwari gikinwe kuva tarik ya 28 Mutarama kugeza ku ya 1 Gashyantare 2026.

17:30: Banamwana Camarade yagizwe Umutoza wa Bugesera FC
Nyuma yo kuyifasha kuguma mu Cyiciro cya Mbere, Banamwana Camarade yahawe amasezerano y’umwaka umwe ari Umutoza wa Bugesera FC.

17:00: Chairman wa APR FC yavuze ku mutoza n’abakinnyi bashya bategerejwe muri iyi kipe
Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa, yavuze ko iyi kipe isigaje kugura abanyamahanga babiri gusa biyongera kuri Ronald Ssekiganda wasinye muri Mutarama.
Abo ni rutahizamu w’imbere n’undi mukinnyi umukina inyuma ahazwi nko ku 10.
Yemeje ko kandi bari mu biganiro na Omborenga Fitina ariko atarasinya.
Ku bijyanye n’umutoza, Chairman wa APR FC yavuze ko azamenyekana namara gusinya, gusa bamaze kumvikana nk’uko bimeze no kubazamwungiriza.
Yahakanye kandi ibivugwa ko hari abakinnyi ba APR FC bifuzwa n’andi makipe.

15:30: Abderrahim Talib ni we uzatoza APR FC
Umunyamakuru Bruno Taifa uba hafi cyane ya APR FC, yatangaje ko Umunya-Maroc, Abderrahim Talib, w’imyaka 61 y’amavuko, ari we Mutoza mushya wa APR FC.
Kuva mu 2007, Talib yatoje amakipe 13 arimo RS Berkane, AS FAR na Wydad Athletic Club.

14:00: APR FC izatozwa n’Umwarabu
Umunyamakuru wa RBA, Nkurunziza Ruvuyanga Emmanuel, yatangaje ko APR FC yamaze kumvikana n’umutoza uzayitoza ndetse azaba ari Umwarabu.
Ni mu gihe mu batoza bamaze iminsi bavugwa muri iyi kipe harimo Umunya-Maroc Hussein Ammouta.

13:00: Adil Erradi ayoboye mu batoza bifuzwa na Police FC
Umunya-Maroc, Erradi Adil Mohammed, ni we uyoboye mu biganiro byo gutoza Police FC.
Abandi batoza bavugwa muri iyi kipe iheruka gutandukana na Mashami Vincent ni Guy Bukasa na Ben Moussa.

12:45: Rayon Sports itazagura Sackey na Mosengo Tansele, irashaka cyane Abanyarwanda
Umunyamakuru wa Radio 10, Ngabo Roben, yatangaje ko iyi kipe nta gahunda ifite yo gusinyisha Umunya-Ghana, Joseph Sackey, ukinira Muhazi United.
Yatangaje kandi ko Rayon Sports isa n’iyavuye muri gahunda yo gusinyisha Mosengo Tansele ndetse atagicumbikiwe muri hoteli yari yashyizwemo.
Gikundiro yifuza kugura abakinnyi b’Abanyarwanda mu bwugarizi no hagati mu kibuga, abanyamahanga bakaba abakina mu busatirizi.
Mugisha Didier usoje amasezerano muri Police FC, ni we amahitamo y’ubuyobozi bwa Rayon Sports ari kwerekezaho kurusha Biramahire Abeddy mu gusimbuza Iraguha Hadji.
Didier yifuza miliyoni 15 Frw ariko Gikundiro yo yifuzaga kumuha miliyoni 11 Frw.
Rayon Sports ishaka rutahizamu uzasimbura Adulai Jalo watandukanye na yo.




12:30: Akayezu Jean Bosco arifuzwa na Police FC
Myugariro w’iburyo, Akayezu Jean Bosco, arifuzwa na Police FC ishaka kugira umukinnyi w’Umunyarwanda kuri uwo mwanya.
Akayezu yasabye gutandukana na AS Kigali arabyemererwa.
Indi kipe imutekerezaho ni Rayon Sports iri mu nzira zo gutandukana na Omborenga Fitina mu gihe na Serumogo Ali atarongera amasezerano.
Uwumukiza Obed ukina kuri uwo mwanya, ugifite amasezerano y’umwaka muri Mukura VS, aracyavugwa muri aya makipe ya Police FC na Rayon Sports.
Ndayishimiye Dieudonné [Nzotanga Fils] na we aravugwa muri Police FC.

12:15: APR FC ntiyiteguye kurekura Niyibizi Ramadhan
Umukinnyi wo hagati mu kibuga ukina inyuma ya ba rutahizamu, Niyibizi Ramadhan, asoje amasezerano ariko ntiyigeze atangazwa mu bakinnyi APR FC yatandukanye na bo.
Umunyamakuru wa Radio Rwanda, Nkurunziza Ruvuyanga Emmanuel, yatangaje ko APR ititeguye kurekura uyu mukinnyi ndetse ibiganiro byo kongera amasezerano bigeze kuri 70%.
Niyibizi afite kandi gahunda yo kujya gukora igerageza mu Ikipe ya Cavalry FC yo mu Cyiciro cya Mbere muri Canada.

12:00: Rushema Chris yasabye Rayon Sports miliyoni 18 Frw
Radio Rwanda yatangaje ko myugariro usoje amasezerano muri Mukura VS, Rushema Chris, yabwiye Rayon Sports ko yifuza miliyoni 18 Frw agasinya imyaka ibiri ndetse akajya ahembwa miliyoni 1 Frw ku kwezi.
Gikundiro yamusubije ko yamuha miliyoni 10 Frw, akajya ahembwa ibihumbi 800 Frw. Ibiganiro birakomeje.
Iyi kipe ifite gahunda kandi yo gutunga abakinnyi batarenga 25 mu rwego rwo kugabanya amafaranga ihemba, aho mu mwaka w’imikino ushize yahembaga miliyoni 47 Frw ku kwezi.

11:30: APR FC yamaze kugura Abanyarwanda, izagura abanyamahanga batarenze bane
Amakuru IGIHE yamenye ni uko Omborenga Fitina ashobora kuba umukinnyi wa nyuma w’Umunyarwanda winjiye muri APR FC.
Abamaze kugurwa n’iyi kipe ni Hakizimana Adolphe, Bugingo Hakim, Iraguha Hadji na Ngabonziza Pacifique.
Ku isoko ry’abanyamahanga, iyi kipe izagura abakinnyi batarenze bane babimburiwe na Ronald Ssekiganda ukina mu kibuga hagati mu gihe abandi bakina imbere.
Hari amakuru avuga ko APR FC ishobora kugura undi mukinnyi ukina mu bwugarizi hagati kuko ubu ihafite abakinnyi batatu gusa ari bo Niyigena Clément, Aliou Souané na Nshimiyimana Yunussu.

11:00: Rayon Sports ishobora gusinyisha abakinnyi batatu
Mu kiganiro "Rayon Time" kinyura kuri Isango Star, Umunyamakuru wa Rayon Sports, Uwizeyimana Sylvestre uzwi nka Wasili, yatangaje ko muri iki cyumweru iyi kipe izasinyisha abakinnyi batatu barimo Abanyarwanda.
Yongeyeho ko hari abakinnyi bamaze kumvikana n’iyi kipe ariko bakaba basaba guhabwa amafaranga yose bumvikanye na Rayon Sports.
Mu bamaze iminsi bavugwa bumvikanye n’iyi kipe harimo Mosengo Tansele, Rutayisire Amani, Rutonesha Hesbone, Joseph Sackey, Mugisha Didier n’abandi.
Kugeza uyu munsi, Rayon Sports yatangaje Umurundi Musore Prince nk’umukinnyi rukumbi imaze kugura nubwo hari amakuru avuga ko ashobora gutandukana na yo atayikiniye kuko hari abayobozi batamushaka nk’uko bimeze ku mutoza Afahmia Lotfi.

10:40: Omborena Fitina azakinira APR FC
Umunyamakuru Mucyo Antha yatangaje ko Omborenga Fitina yamaze gusinyira APR FC amasezerano y’imyaka ibiri.
Ni mu gihe IGIHE yabwiwe ko Rayon Sports yiteguye kurekura uyu mukinnyi wari ufite amasezerano y’umwaka umwe nyuma yo kumvikana na we.
Omborenga wifuzwa mu bwugarizi bw’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, azaba asubiye muri APR nyuma y’umwaka ayivuyemo.

10:30: Ni umunsi wa karindwi wo kwandikisha abakinnyi bashya ku makipe y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, mu isoko rizafunga ku wa 30 Kanama 2025.
Amakipe atandukanye akomeje kurambagiza abakinnyi n’abatoza azifashisha.
Kuri uyu wa Mbere tugiye kureba ibiri kuvugwa muri buri kipe yamaze kugera ku isoko.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!