Kuva ku wa Kane, tariki ya 26 kugeza ku ya 30 Werurwe 2026, ku bibuga bya Kigali Pelé Stadium na Stade Amahoro, hazaba hari kubera irushanwa rya gicuti ritegurwa n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), ari ryo FIFA Series 2026.
Mu gushaka abafatanyabikorwa baryo, Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), ryakoranye na Spiro mu rwego rwo gufasha abantu kwishima no kungukira muri iri rushanwa, birenze kureba imikino y’ibihugu bizitabira.
Mu kiganiro Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Spiro, Emmanuel Aremoh, yagiranye na IGIHE, yavuze ko kwitabira iri rushanwa ari ukugira ngo bafashe Abanyarwanda kuryoherwa na ryo.
Ati “Nka Spiro dutewe ishema no kuba turi abafatanyabirwa ba FERWAFA muri FIFA Series 2026. Kuri twe rero birenze kuba abaterankunga b’irushanwa, ahubwo ni ukongera guhuza abantu, natwe tugahura na bo, tukabafasha kwitabira ari benshi, tukanabereka ko tubari hafi.”
Yakomeje agira ati “Tuzatanga moto eshatu nka kimwe mu bikorwa bizaranga ubufatanyabikorwa bwacu. Abanyamahirwe baturuka mu baguze amatike yo kureba iyi mikino. Abafana bagure amatike, bishimire imikino ariko na bo babone kuri ibyo byiza.”
Umunyamahirwe wa mbere ari we Gahire Jean Bosco wo mu Karere ka Gakenke, yatsindiye moto ya mbere ku wa 21 Werurwe, mbere y’uko irushanwa ritangira, abandi bakazazitsindira riri kuba.
Emmanuel Aremoh yasobanuye ko moto zitangwa binyuze muri tombola, aho bikorwa n’Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rishingiye ku baguze amatike.
Yongeyeho ko ibi bizongera ubwitabire bw’abafana ku bibuga, umunezero muri stade n’ubunararibonye bushya ku bafana.
Ati "Ubutumwa bwacu buroroshye, gura itike yawe na we aya mahirwe abe yakugeraho. Iki ni igikorwa gikomeye ku Rwanda ndetse ni amahirwe akomeye ku bafana bagomba kwitabira bakaryoherwa na ruhago, bagashyigikira amakipe ndetse bakabona n’andi mahirwe anyuranye ari mu irushanwa."
Uyu muyobozi yavuze kandi ko Spiro ibona u Rwanda nk’isoko ry’igihe kirekire ndetse bifuza gukomeza kuryagura binyuze mu kongera ibinyabiziga bihari, kurema imirimo ku Banyarwanda no kurengera ibidukijije.
Amwe mu makipe azakina irushanwa rya FIFA Series 2026, yageze mu Rwanda, ndetse n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yatangiye imyitozo yo kuzarikina ihereye kuri Grenada ku wa Gatanu, tariki ya 27 Werurwe 2026.
Amatike yo kwinjira ahera ku 2000 Frw, agurwa hakoreshejwe *939*3*2#, kuri www.sportspass.rw cyangwa kuri ’application’ ya Nokanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!