00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sibomana na Bayisenge batwaye igikombe: Uko Abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu mpera z’icyumweru

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 20 May 2024 saa 07:46
Yasuwe :

Imikino ya nyuma ya Shampiyona irarimbanyije aho amakipe yo muri Afurika akataje mu guhatanira ibikombe no gushaka itike zo kuzakina imikino mpuzamahanga.

Ni igihe cyo kugira ngo abakinnyi bitange ku buryo bugaragara cyane ko bamwe baba bagira ngo bazabone umwanya uhagije ku makipe y’ibihugu yamaze kubitabaza.

Abakinnyi b’Abanyarwanda nabo ni uko bimeze aho bamwe mbere yo kwitabira ubutumire bw’umutoza, Torsten Frank Spittler, babanje gufasha amakipe yabo mu mpera z’icyumweru.

Umunyezamu wa mbere w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Ntwari Fiacre, ni umwe mu bakinnyi bigaragaje mu mpera z’icyumweru kuko yitabajwe ku mukino wa TS Galaxy yo muri Afurika y’Epfo akinira, akabanza mu kibuga ndetse akanawusoza nta gitego yinjijwe.

Ibi byatumye ikipe ye ibona intsinzi y’igitego 1-0 imbere y’ikigugu Orlando Pirates, ndetse binayongerera amahirwe yo guhatanira itike yo kuzakina irushanwa rya CAF Champions League. Iyi kipe iri ku mwanya wa gatatu ifite amanota 49 ikaba irushwa rimwe na Stellenbosch iri ku wa kabiri.

Impera z’icyumweru ntabwo zahiriye AFC Leopards ikinamo rutahizamu w’Amavubi, Gitego Arthur, kuko iyi kipe iri ku mwanya wa gatandatu ku rutonde rwa Shampiyona ya Kenya yatsinzwe na Bidco United igitego 1-0.

Ku rundi ruhande, byari ibyishimo kuri Gor Mahia ikinamo Bayisenge Emery na Sibomana Patrick kuko yegukanye Igikombe cya Shampiyona ya Kenya ku nshuro ya 21 nyuma yo gutsinda Muhoroni Youth ibitego 3-0.

Bayisenge yari ku ntebe y’abasimbura mu gihe Sibomana Patrick uheruka guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu "Amavubi" atitabajwe.

Umunyezamu Maxime Wenssens ukinira Royale Union SG yo mu Bubiligi yongeye kutagaragara mu bakinnyi bifashishijwe mu mukino ikipe ye yatsinzemo Cercle Brugge ibitego 2-1.

FC Jerv ikinamo Mutsinzi Ange iri gukina mu Cyiciro cya Kabiri muri Norvége, yanganyije na Arendal ibitego 3-3 mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona ndetse ihita yisanga ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw’agateganyo. Uyu myugariro yabanje mu kibuga akina umukino wose.

Rwatubyaye Abdul wa KF Shkupi yo muri Macedonia, yakinnye iminota yose y’umukino ikipe ye yatsinzemo FC Struga Trim & Lum ibitego 2-1. Ni umukino watumye iyi kipe ikomeza kuba ku mwanya wa gatatu n’amanota 62.

Impera z’icyumweru zisize amarira kuri FS Jergava ikinamo Dylan Maes kuko yanyagiriwe iwayo ibitego 5-1 mu mukino uyu myugariro yagaragayemo iminota yose. Uyu wabaye umukino wa gatanu itsinzwe wikurikiranya.

Avenir Sportif De La Marsa yo muri Tunisia ikinamo Mugisha Bonheur yabonye itike yo gukina ¼ cy’irushanwa rya Coupe de Tunisie nyuma yo gutsinda Oceano Club De Kerkennah ibitego 2-0.

York Rafael wa Gefle IF yo muri Suède ukina mu kibuga hagati yakinnye umukino wose ikipe ye yatsinzemo GIF Sundsvall igitego 1-0. Uyu wabaye umukino wa kabiri wikurikiranya itsinda nyuma y’uko yari imaze indi 20 itabona amanota atatu.

Muri Suède kandi habaye undi mukino wa Sandvikens IF yatsinze Varbergs BoIS ibitego 3-1, Mukunzi Yannick yinjiye mu kibuga asimbura ku munota wa 77 mu gihe mugenzi we Byiringiro Lague bakinana atigeze agikandagiramo.

Nshuti Innocent ukinira One Knoxville SC yabanje ku ntebe y’abasimbura ajya mu kibuga acyinjiramo ku munota wa 65 mu mukino ikipe ye yatsinze Central Valley Fuego ibitego 2-0.

Hakim Sahabo ukina mu kibuga hagati nawe yabanje hanze mu mukino Standard Liège yo mu Bubiligi akinira yatsinzwemo na Gent ibitego 4-0, ajyamo ku munota wa 81.

FC Kryvbas Kryvyi Rih ya kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad yatsinzwe na Dynamo Kyiv ibitego 3-1, ndetse ihita yongera ikinyuranyo cy’amanota iyirusha (12). Nubwo bimeze bityo ariko ikipe ye yamaze kubona itike yo kuzakina irushanwa rya UEFA Europa League.

Ni umukino uyu mukinnyi wo hagati atabonetsemo nyuma yo kumara indi 11 yose yakibanzagamo.

Ntwari Fiacre yafashije TS Galaxy yo muri Afurika y'Epfo gutsinda Orlando Pirates
TS Galaxy ikomeje gushaka itike ya CAF Champions League ishyizemo imbaraga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .