00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nshutiraguma Kevin na Ntakirutimana Marthe begukanye ‘Virunga XCO MTB Series Edition 2’ (Amafoto & Video)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 July 2025 saa 11:47
Yasuwe :

Nshutiraguma Kevin ukinira Ikipe ya Cine Elmay Cycling Club mu bagabo na Ntakirutimana Marthe wa Ndabaga Women Cycling Team mu bagore, begukanye isiganwa rya kabiri ry’Irushanwa “Virunga XCO Mountain Bike Series” ryakinwe ku Cyumweru, tariki 20 Nyakanga 2025, mu Karere ka Musanze.

“Virunga XCO Mountain Bike Series” ni uruhererekane rw’amasiganwa ya Mountain Bike azajya aba buri mwaka mu guteza imbere uyu mukino ukinirwa mu mihanda y’ibitaka no mu misozi.

Iri rushanwa ritegurwa n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ku bufatanye n’Ikigo cyo guteza imbere uyu mukino (Africa Rising Cycling Center), Shift Up for Rwanda na Twin Lakes Cycling Academy.

Ku nshuro yaryo ya kabiri, ryitabiriwe n’abakinnyi batandukanye mu byiciro birimo ingimbi n’abangavu batarengeje imyaka 19 n’abakuru barimo abatarengeje imyaka 23, kongeraho icyiciro cy’abatarabigize umwuga.

Abakinnyi bahagurukiraga mu Kigo cy’Amagare cya Musanze (ARCC), bagakora intera y’ibilometero 4,8 mu Kinigi, ariko bakayizenguruka inshuro nyinshi bitewe n’icyiciro barimo.

Mu bagabo bazengurutse inshuro zirindwi zingana n’ibilometero 33,6, isiganwa ryegukanywe na Nshutiraguma Kevin ukinira Ikipe ya Cine Elmay nyuma yo gukoresha isaha imwe, iminota 36 n’amagonda 37.

Yakurikiwe na Iradukunda Valens wa Sina Cycling Club, wari wabaye uwa kabiri muri Werurwe, aho kuri iyi nshuro yasizwe amasegonda 57 mu gihe Banzi Bukhari watwaye iri rushanwa ubwo riheruka kuba, we yabaye uwa gatatu yasizwe iminota itanu n’amasegonda umunani.

Aba bakinnyi bose ni na bo bahembwe mu cyiciro cy’Abatarengeje imyaka 23.

Muri iki cyiciro kandi, hari hatangiye abakinnyi 11, ariko bane barimo Muhoza Eric ntibasoje kubera ibibazo bitandukanye birimo iby’amagare.

Ntakirutimana Martha yongeye kwerekana ko ari we uhagaze neza uyu mwaka muri Mountain Bike y’abagore mu Rwanda aho yabaye uwa mbere muri iki cyiciro cyakinnye ibilometero 24 nyuma yo gukoresha isaha imwe, iminota 19 n’amasegonda 36.

Uyu mukinnyi wa Ndabaga Women Cycling wari watsinze isiganwa rya mbere muri Werurwe, yakurikiwe na Irakoze Neza Violette yasize iminota ine n’amasegonda 13, Iragena Charlotte, Tuyishimire Claudine na Ingabire Domina.

Liza Jehovaire ukinira Ikipe ya Ndabaga Women Cycling Team ni we wegukanye "Virunga XCO MTB Series Edition 2" mu cyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 19 aho yakoresheje isaha imwe, iminota itatu n’amasegonda 38 ku ntera y’ibilometero 14,4.

Yakurikiwe na Nishimwe Gisèle wa Cine Elmay yasize iminota ibiri n’amasegonda 47 mu gihe Ahishakiye Claudine wa Bugesera Cycling Team yabaye uwa gatatu.

Mu bahungu batarengeje imyaka 19, isiganwa ryegukanywe na Twagirayezu Didier ukinira Ikipe ya Kayonza Cycling Club nyuma yo gukoresha isaha imwe n’iminota 12 ku ntera y’ibilometero 24 bingana no kuzenguruka inshuro eshanu.

Yakurikiwe na Muhoza Janvier wa Shaggy Star Cycling Club ku mwanya wa kabiri na Tuyipfukamire Aphrodice wa Benediction Club wabaye uwa gatatu mu bakinnyi 11 batangiye ndetse bagasoza muri iki cyiciro.

Mucyo Yassin wakinaga ku giti cye, yegukanye isiganwa mu cyiciro cy’abatarabigize umwuga nyuma yo gukoresha iminota 58 n’amasegonda 50 ku ntera y’ibilometero 14,4.

Yakurikiwe na Hatangimana Olivier yasize iminota itatu, Tuyisenge Jean Damascène, Ferhat Saka na Tuyishime Jean de Dieu.

Umuyobozi Mukuru wa Africa Rising Cycling Center (ARCC), Habarurema Ruben, yavuze ko bishimiye uko iri rushanwa ryagenze n’ubwitabire bwariranze.

Ati “Ni irushanwa ryagenze neza, urabona ko abakinnyi bagenda babona ko gukina uyu mukino bishoboka ndetse ari byiza. kigamijwe ni uguteza imbere uyu mukino wa Mountain Bike kugira ngo ejo bundi tuzagire abashobora kwitabira Imikino Olempike.”

Yongeyeho ko kuri ubu muri Africa Rising Cycling Center hasigaye hari umutoza w’igihe gito ufasha abakinnyi bagera ku 10 mu kubatoza umukino wa Mountain Bike.

Isiganwa ritaha rya “Virunga XCO Mountain Bike Series” riteganyijwe mu Ukuboza, akaba ari na ryo rizasoza muri uyu mwaka.

Isiganwa ryatangiriye ndetse risorezwa muri Africa Rising Cycling Center i Musanze
Ferhat Saka ari mu basiganwe mu cyiciro cy'abatarabigize umwuga
Mucyo Yassin wegukanye isiganwa mu batarabigize umwuga
Muri Mountain Bike hari aho usanga bigoye igare ukarisunika
Isiganwa ryakiniwe ahitegeye ibirunga
Twagirayezu Didier w'Ikipe ya Kayonza Cycling Club yishimira intsinzi mu cyiciro cy'ingimbi
Ntakirutimana Marthe yongeye kwegukana isiganwa mu bagore
Nshutiraguma Kevin agera ku murongo nyuma yo gukora ibilometero 33 mu bagabo
Ibihembo byahawe abatsinze mu cyiciro cy'abatarabigize umwuga
Muhoza Eric anyura mu kayira kari kegereye umugezi
Abatuye mu Kinigi bongeye kubona abakinnyi b'umukino wa Mountain Bike
Abakinnyi bitwaye neza mu batarabigize umwuga barimo Mucyo Yassin (hagati) wegukanye isiganwa rya ‘Virunga XCO MTB Series Edition 2’
Liza Jehovayire (hagati), Nishimwe Gisele (ibumoso) na Ahishakiye Claudine (iburyo) bahize abandi mu bakobwa batarengeje imyaka 19
Twagirayezu Didier (hagati) na bagenzi be bitwaye neza mu bahungu batarengeje imyaka 19
Umunyamabanga Mukuru wa FERWACY, Ruyonza Arlette, ahemba abitwaye neza mu batarengeje imyaka 23 mu bagore
Iragena Charlotte (ibumoso), Ntakirutimana Marthe (hagati) na Tuyishimire Claude (iburyo) bitwaye neza mu batarengeje imyaka 23
Umubitsi wa FERWACY, Katabarwa Daniel, yahembye abitwaye neza mu batarengeje imyaka 23
Iradukunda Valens (ibumoso), Nshutiraguma Kevin (hagati) na Banzi Bukhari (iburyo) batsinze isiganwa bose bari munsi y'imyaka 23 mu bagabo
Visi Perezida wa Kabiri wa FERWACY, Kayirebwa Liliane n'abakinnyi bitwaye neza mu cyiciro cy'abagore
Uturutse ibumoso ni: Neza Violette, Ntakirutimana Marthe na Iragena Charlotte
Visi Perezida wa Mbere wa FERWACY, Bigango Valentin, yahembye abakinnyi bitwaye neza mu bagabo
Nshutiraguma (hagati), Iradukunda (ibumoso) na Banzi Bukhari (iburyo) bitwaye neza mu cyiciro cy'abagabo
Abakinnyi bose bitwaye neza muri ‘Virunga XCO MTB Series Edition 2’ bifotoreza hamwe

Amafoto: Kwizera Remy Moses & Kwizera Hervé


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages