Uwikunda ni umwe mu basifuzi babiri b’Abanyarwanda bari mu Gikombe cya Afurika, kimwe na Mukansanga Salima Rhadia ukoresha VAR.
Umukino wa Algeria na Angola ziri mu Itsinda D, uzayoborwa n’Abanya-Sénégal barangajwe na Issa Sy wo hagati, Djibril Camara na Nouha Bangoura bo ku ruhande mu gihe umusimbura azaba ari Umunya-Bénin, Eric Ayimavo Ayamr Ulrich.
Komiseri w’umukino azaba ari Yacoub Ali Elmi wo muri Djibouti naho abazakoresha VAR bazaba bayobowe n’Umunya-Cameroun, Carine Atezambong Fomo.
Uwikunda w’imyaka 36 yakiniye Ikipe y’Abana y’Amagaju FC. Yakoze amahugurwa ajyanye n’imisifurire mu 2007 yari yateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu gihe yatangiye gusifura mu 2008.
Mu 2014 ni bwo yazamuwe gusifura mu Cyiciro cya Mbere cy’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, yemezwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) nk’umusifuzi mpuzamahanga mu 2017.
Uwikunda Samuel usanzwe asifura imikino Nyafurika irimo CAF Champions League na CAF Confederation Cup, yasifuye kandi Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 20 cyabereye muri Mauritanie mu 2021 na CHAN 2022 yabereye muri Algeria.
Mu Rwanda, Uwikunda yaherukaga gusifura umukino w’Umunsi wa 15 wa Shampiyona ubwo Mukura Victory Sports yatsindwaga na Gorilla FC igitego 1-0 kuri Stade Huye ku wa tariki 12 Ukuboza 2023.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!