Gatete wakiniye Ikipe y’Igihugu hagati ya 2001 na 2009, atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo guhagarika gukina umupira w’amaguru mu 2010.
Kuri ubu, uyu wabaye rutahizamu w’ibihe byose mu Amavubi, ari mu Rwanda aho yitabiriye itahwa ry’inyubako ya siporo izwi nka "Kigali Universe".
Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda kuri uyu wa 8 Gicurasi, Jimmy Gatete yavuze ko yatangiye gukina umupira w’amaguru ari muto i Burundi aho yavukiye, abifashijwemo n’abatoza batatu barimo Umunyarwanda n’Abanye-Congo babiri.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yatashye mu Rwanda, ajya muri Mukura VS aho yatojwe na Aloys Kanamugire, avamo ajya muri Rayon Sports atijwe mbere yo kujya hanze aho yavuye ajya muri APR FC.
Gatete yahishuye ko impamvu atakinnye i Burayi ari imvune zamwibasiraga ubwo yabaga ari mu igerageza, ariko yakinnyeho mu Cyiciro cya Gatatu muri Portugal no mu Buholandi.
Ati "Nagiye i Burayi, sinakiniye amakipe uko nabishakaga. Amakipe makuru nagiye gukoramo igerageza nagiraga imvune, imvune ikamfata hafi amezi, ntaranasinya, bikarangira ntasinye."
"Kuko namaze i Burayi imyaka ine, imyaka ibiri ya nyuma nabashije kujya mu makipe mato ngo ndebe ko nagaruka. Nakinnye muri Portugal mu Cyiciro cya Gatatu no mu Buholandi mu Cyiciro cya Gatatu."
Muri iki kiganiro, Gatete yahishuye ko nubwo yavuye muri Mukura VS atijwe muri Rayon Sports mu 1997, ariko Gikundiro yakoze amanyanga kugira ngo imwigarurire.
Ati "Hari umuco wari uhari mu Rwanda, iyo ikipe zisohotse zatiraga abakinnyi, bakaza kubafasha. Ni byo bakoze kuri njye, mva muri Mukura njya muri Rayon Sports. Barantiye, nagombaga gusubirayo, noneho navuga ko Rayon Sports yakoze amanyanga, ikoresha amayeri nsigara muri Rayon Sports, byanga ko nsubira inyuma kuko bitwaje ko nasinye ikarita ya CAF mbere y’uko nsinya Licence ya Federasiyo."
"Rero bavuga ko iyo uyisinye mbere y’indi, bahita babibara ko uri uw’iyo kipe. Ni uko byagenze ariko ntibyazana ikibazo."
Abajijwe uko yakira kuba Abanyarwanda bamufata nka rutahizamu w’ibihe byose aho kugeza ubu baba bumva umukinnyi wese ushaka ibitego yakina nka we, Gatete yavuze ko ari ibintu bimushimisha cyane.
Ati “Ni ibintu bishimishije, buriya hari igihe abantu batajya bibuka ibyiza by’abandi. Rero iyo abantu bibuka ibyiza umuntu yakoze, iyo mpuye n’abantu, uburyo bamfata, ni ibintu bishimishije cyane. Ni umugisha, Imana wenda yanshyizemo ubushobozi budasanzwe, ni ibintu byo gushima.”
Ku mirwano yakomerekeyemo ku mutwe ubwo u Rwanda rwatsindiraga Uganda igitego 1-0 i Kampala mu 2003, akaba ari na we wagitsinze, Gatete yavuze ko wari umukino urimo igitutu gikomeye ndetse waje kuberamo ibintu byinshi batari biteze.
Ati “Gukomereka ni ibisanzwe, gusa uburyo nakomeretse cyangwa igitutu umukino wari ufite ubwawo, hari ibindi byinshi byari biwuri inyuma tutari tuzi cyangwa tutari twiteze ko byaba. Navuga ko hari akabazo ka politiki kari gahari kiriya gihe. Ariko ni umukino wari ukomeye kuko twe twagombaga gutsinda kugira ngo dukomeze kuko hari hasigaye imikino ibiri tugomba gutsinda, Abanya-Uganda bo bafite amahirwe yo kuba bananganya.”
Yakomeje agira ati “Imvururu ni ziriya mwabonye, batekerezaga ko hari impamvu badatsinda, byabaye inshuro nyinshi. Hari umukinnyi wavuye ku ntebe y’abasimbura, araza ankubita urukweto, zimwe zagiraga amenyo y’ibyuma, ni byo byatumye nkomereka kuriya.”
Mu makipe yakiniye mu Rwanda, Gatete yavuze ko Mukura VS ari yo yamumurikiye ayandi yose, by’umwihariko ku mukino wa gicuti batsinzemo KCCA yo muri Uganda.
Yavuze ko kandi ubwo yari muri Rayon Sports, APR FC itigeze ibatsinda ari mu kibuga. Ati “Imikino yose natsindaga ibitego, hari n’ikindi navuga ngo ni amateka akomeye kuko nigeze gutsinda ibitego bitatu muri derby.”
Yongeyeho ati “Mu 1997, umukino wa Shampiyona ubanza natsinze ibitego bitatu njyenyine, mu kwishyura tubatsinda 2-0 njyenyine, mu Gikombe cy’Amahoro tubatsinda 5-2, ntsindamo bibiri. Utuntu tw’ibikombe twose twabagaho, 1-0 ni njyewe. Kiyovu ni uko. Ni urwibutso rwanjye, wari umwaka mwiza wanjye muri Rayon Sports.”
Muri APR FC, na ho yashimangiye ko Rayon Sports itigeze ibatsinda ari mu kibuga. Ati “Batsinze APR ntarimo, ndimo nta munsi n’umwe. Byahise byimuka.”
Bimwe mu bihe by’ingenzi yibuka mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu harimo CECAFA Kagame Cup yatwaranye na yo mu 2004.
Ni mu gihe muri Police FC ibihe byiza yagiriyemo ari umukino batsinzemo Rayon Sports ibitego 4-0, ibintu ikipe y’abashinzwe umutekano itarongera gukora.
Mu Ikipe y’Igihugu, Gatete yavuze ko umukino atakwibagirwa ari uwa Ghana “kuko wari gutuma tujya mu Gikombe cya Afurika.”
Yakomeje agira ati “Twe impamvu twashoboye kujya muri CAN kiriya gihe, twari dufite ikipe y’abakinnyi bameze nk’aho bakuze mu mutwe, bazi icyo bashaka. Hari n’igihe haba ibihe byiza, ugasanga hari abakinnyi beza, n’ahandi birahaba."
Gatete yiyamye abamubaza niba yarakoreshaga ’feye’ [amarozi]
Ku bijyanye n’abavuga ko mbere ya buri mukino yajyaga i Burundi, ndetse yakoreshaga ‘feye’ kugira ngo abashe gutsinda ibitego, Gatete yavuze ko ibyo atabyemera ndetse ibyo yagezeho byose byari imyitozo n’amahirwe.
Ati “Abantu benshi bakunze kubimbaza, uretse abanyamakuru, n’abantu duhura mu muhanda banzi mu bintu by’umupira barabimbaza. Ndagira ngo umunsi nzongera kuganira n’umunyamakuru, ntazongere kumbaza ibintu bya feye. Feye si yo yangize njyewe, feye ntayo nzi. Ibyo bintu by’amafuti sinshaka no kubyumva. Umuntu wese tuzakorana ikiganiro ntazabimbazeho.”
Yakomeje agira ati “Njyewe, ibyo nakoze byose byari imyitozo, ikinyabupfura, kuruhuka, amahirwe. Ni amahirwe nagize, ari ibyo navuga ngo nari igitangaza cyane. Gusa ikintu kijya kintangaza ahubwo iyo nsubije amaso inyuma, abantu batangiye kuvuga ibintu bya feye ni imikino ikomeye bagiye babivugaho. Ni umukino wa Ghana, Nigeria, Cameroun…Iyo ukoze ibintu bidasanzwe abantu babyibazaho.”
“Iyo baza kuvuga feye ku mukino wa Mukura na KCC mu 1994 nari kubyumva kuko ni bwo navuga ko nakoze ibintu bidasanzwe, wari umukino wa mbere ndi mutoya, nkora ibimeze nk’ibitangaza. Naho ahandi nari maze kuba umukinnyi umenyereye, gutsinda ni ibintu navukanye. Ndabinginze, ntihazagire umuntu uzongera kumbaza icyo kibazo. Ni amafuti, sinshaka kongera kumva ibyo bintu.”
Yongeyeho ko hari igitabo ari gutegura aho azahishura byinshi ku rugendo rwe rwo gukina birimo n’ibyo abenshi batamenye.
Nyuma yo guhagarika gukina, Gatete yize ubutoza mu Budage aho yakoreye UEFA Licence C mu 2014. Yavuze ko yashatse kubyinjiramo ariko abona bitazakunda, arabyihorera.
Muri iki kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, yavuze ko aba muri Florida aho afite umugore n’abana babiri b’abakobwa bahisemo gukina Tennis.
Gatete Jimmy yakiniye Mukura VS ubwo yayoborwaga na nyakwigendera Gasarabwe Jean Damascène nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yayivuyemo ajya muri Rayon Sports hagati ya 1997-2001, batwarana CECAFA mu 1997 batsinze Mlandege yo muri Zanzibar ibitego 2-1.
Nyuma yaho yakiniye amakipe atandukanye arimo APR FC, Rayon Sports (ku nshuro ya kabiri), Police FC, St George yo muri Ethiopia na Maritziburg United yo muri Afurika y’Epfo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!