Shampiyona y’u Rwanda yari igizwe n’amakipe 16, yatangiye tariki ya 12 Nzeri 2025, ndetse kuri ubu igeze ku Munsi wayo wa Kane mu mpera z’iki cyumweru.
Amakuru yizewe IGIHE yamenye ni uko amakipe abiri yo muri Sudani ari yo Al Hilal Omdurman na Al Ahli SC Wad Madani, yombi yasabye gukina muri iyi Shampiyona ndetse yamaze kwemererwa.
Uwahaye IGIHE amakuru yavuze ko kuri ubu hatangiye gutegurwa uburyo aya makipe azakomereza aho Shampiyona igeze, akaba ashobora gutangira gukina ku Munsi wa Gatanu, ariko imikino ibanza ikazarangira nta birarane afite.
Muri Sudani nta shampiyona ikinwa kuva muri Mata 2023 kubera intambara, ndetse amakipe yaho yakirira imikino Nyafurika hanze, arimo Al-Merrikh ikunda kwitegurira mu Rwanda.
Muri uyu mwaka w’imikino, Al-Merrikh yemerewe gukina muri Shampiyona ya Libya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!