00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abatoza ba APR FC basinye, Police FC yagumanye abarimo Mugisha Didier wavugwaga muri Rayon Sports: Ibyavuzwe ku isoko ry’abakinnyi ku wa Kabiri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 June 2025 saa 11:24
Yasuwe :

Amakipe yo mu Rwanda akomeje kwiyubaka yitegura umwaka w’imikino mushya wa 2025/26. APR FC izakina CAF Champions League ni yo iri kuvugwa cyane ariko n’andi makipe yageze ku isoko ry’abakinnyi n’abatoza.

Dore ibyavuzwe ku isoko ry’abakinnyi mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri:

19:30: Police FC yongereye amasezerano abarimo Mugisha Didier

Police FC yatangaje ko yongereye amasezerano rutahizamu Mugisha Didier, Nsabimana Eric ’Zidane’ ukina mu kibuga hagati na myugariro Ndizeye Samuel.

Mugisha Didier yavugwaga mu bakinnyi bamaze kumvikana na Rayon Sports.

18:00: Abazatoza APR FC bamenyekanye

APR FC yatangaje Umunya-Maroc Taleb Abderrahim n’abungiriza be Chahid Mohamed na Haj Taieb Hassan nk’abatoza bashya mu gihe cy’imyaka ibiri ishobora kongerwa.

17:00: Emmanuel Okwi arifuzwa n’ikipe y’iwabo

Emmanuel Okwi uheruka gusoza amasezerano muri AS Kigali, arifuzwa n’Ikipe ya NEC yo muri Uganda.

14:25: Omborenga Fitina agiye gusinyira APR FC

Omborenga Fitina wari umaze iminsi mu biganiro na APR FC, arashyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri kuri uyu wa Kabiri.

Rayon Sports yamusabye kuyishyura miliyoni 30 Frw akagenda kuko yari agifite amasezerano y’umwaka umwe.

14:00: Niyibizi Ramadhan yongereye amasezerano muri APR FC

Niyibizi Ramadhan ukina hagati mu kibuga, yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri APR FC.

Ni we mukinnyi rukumbi wari usoje amasezerano, iyi kipe yemeye gukomezanya na we.

13:00: Rayon Sports iteganya gutangira imyitozo mu mpera za Kamena

Ikipe ya Rayon Sports irateganya ko muri iki cyumweru izasinyisha abatoza barimo Ndayishimiye Eric ’Bakame’ uzatoza abanyezamu, mu gihe imyitozo izatangira tariki ya 27 Kamena 2025.

12:40: Bigirimana Abedi ni we wihutirwa kugurwa muri Rayon Sports

Umunyamakuru wa SK FM, Aimé Niyibizi, yatangaje ko Rayon Sports yifuza abakinnyi batandukanye barimo abo bamaze kumvikana nka Mugisha Didier na Rushema Chris, bombi bazagurwa miliyoni 15 Frw kuri buri umwe.

Yatangaje kandi ko iyi kipe nibona miliyoni 30 Frw azatangwa na Muvunyi Paul izahita iyishyura Bigirimana Abedi agasinya imyaka ibiri mu gihe miliyoni 30 Frw azatangwa na Omborenga Fitina wifuzwa na APR FC, azaboneka mu kwezi kumwe, ashobora kugurwa abandi bakinnyi.

12:20: Rayon Sports ntikozwa ibyo guha akazi Habimana Hussein

SK FM yatangaje ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwandikiye Umutoza Afahmia Lotfi bumumenyesha ko akwiye kwibagirwa ibyo avuga ko Habimana Hussein agomba guhabwa akazi mu bo bazakorana muri iyi kipe.

Lotfi yifuzaga kungirizwa na Habimana cyangwa akaba Umuyobozi ushinzwe Tekinike mu ikipe.

Bivugwa ko uyu mutoza yahawe tariki ya 22 Kamena akaba yatanze umutoza uzamwungiriza cyangwa ikipe ikamwishakira.

12:00: Mukura VS na yo yifuza kugumana Rushema Chris

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa bya Mukura VS, Musoni Protais, yabwiye Radio Salus ko mu bakinnyi bifuza kongerera amasezerano harimo myugariro Rushema Chris wifuzwa na Rayon Sports.

Uyu muyobozi yavuze ko hari abakinnyi bane bashaka kongerera amasezerano barimo Hakizimana Zubeli wamaze gusinya.

Mukura VS itarabona umutoza usimbura Afahmia Lotfi wagiye muri Rayon Sports, iteganya gutangira imyitozo tariki ya 1 Nyakanga 2025.

Rushema Chris yasoje amasezerano y'imyaka ibiri muri Mukura VS
Hakizimana Zubeli yamaze kongera amasezerano

11:20: APR FC irifuza Umunya-Uganda ukina hagati asatira izamu

Nk’uko biheruka gutangazwa n’Umunyamakuru w’Umunya-Uganda, Bogere Moses, Blanchar Mulamba ukinira Ikipe ya Wakiso Giants yifuzwa cyane na APR FC.

Mulamba akina hagati mu kibuga, inyuma ya ba rutahizamu.

11:15: Samuel Pimpong wifuzwa na Rayon Sports aracyari umukinnyi wa Mukura VS

Radio Salus yatangaje ko Mukura VS yemeza ko Umunya-Ghana Samuel Pimpong akiri umukinnyi uwayo.

Iyi kipe y’i Huye ivuga ko yamutije muri Albania mu Ikipe ya KF Shiroka yo mu Cyiciro cya Kane muri Mutarama, mu gihe cy’amezi atandatu. Mbere y’uko agenda yasinye indi myaka ibiri bizatuma azagera mu 2027 akiri umukinnyi wayo.

11:00: APR FC isigaje kugura abanyamahanga babiri

Nk’uko byatangajwe na Chairman wayo, Brig Gen Deo Rusanganwa, Ikipe ya APR FC isigaje kugura abanyamahanga babiri bakina mu busatirizi.

Abo ni rutahizamu w’imbere ahazwi nko ku icyenda n’umukinnyi umukina inyuma ye ahazwi nko ku 10.

Kugeza ubu iyi kipe yamaze kugura Umunya-Uganda, Ronald Ssekiganda, ukina hagati imbere ya ba myugariro.

Ni mu gihe kandi iri mu biganiro na Omborenga Fitina ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo.

10:30: Ni umunsi wa munani wo kwandikisha abakinnyi bashya ku makipe y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, mu isoko rizafunga ku wa 30 Kanama 2025.

Amakipe atandukanye akomeje kurambagiza abakinnyi n’abatoza azifashisha.
Kuri uyu wa Mbere tugiye kureba ibiri kuvugwa muri buri kipe yamaze kugera ku isoko.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .