U Bwongereza bwasezereye Danemark bigoranye, ku bitego 2-1 mu mukino wa ½ wabaye ku wa Gatatu, buzahura n’u Butaliyani ku mukino wa nyuma uzaba ku Cyumweru, tariki ya 11 Nyakanga, saa Tatu z’ijoro.
Ikiganiro cya Televiziyo ‘El Chiringuito’ kivuga kuri siporo yo muri Espagne, cyashinje UEFA gushakishiriza u Bwongereza kugira ngo buzegukana Igikombe cy’u Burayi cy’uyu mwaka.
Umunyamakuru Roberto Morales wari wagitumiwemo, yavuze ko irushanwa ry’uyu mwaka ari ryo ribi bitabiriye kandi ritakabaye ribera mu Bwongereza kubera ‘Brexit’ [kwikura mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi k’u Bwongereza].
Josep Pedrerol wari uyoboye El Chiringuito, yamubajije niba atekereza ko UEFA yateguye irushanwa muri ubwo buryo kugira ngo u Bwongereza bugere ku mukino wa nyuma.
Umunyamakuru yasubije ati “Ku bwanjye, ni irushanwa riteye isoni rya mbere dukoze. Riri ku rwego rwo hasi. Hari imikino yabereye mu mijyi itari iyo mu Burayi, none n’umukino wa nyuma uzabera mu gihugu cyikuye muri EU.”
Yakomeje agira ati “Byose byarateguwe. Bakiniye buri mukino mu rugo uretse umwe gusa. Ni ibintu byakorewe u Bwongereza, icyaburaga gusa ni ubufasha bwa penaliti bahawe.”
Penaliti itavugwaho rumwe ni iyo Raheem Sterling yakoreweho n’abakinnyi ba Danemark barimo Mathias Jensen, umusifuzi w’Umuholandi Danny Makkelie arayemeza ndetse birangira Harry Kane yinjije igitego cy’intsinzi.
Ikinyamakuru La Gazzetta dello Sport cyo mu Butaliyani, cyanditse ko u Bwongereza bwahawe penaliti imbere ya Danemark kugira ngo UEFA yiture Minisitiri w’u Bwongereza, Boris Johnson, ku ruhare rwe mu guhagarika European Super League.
Corriere dello Sport yo yanditse ko UEFA isa n’irwanya u Butaliyani muri iri rushanwa mu gihe iri ku ruhande rw’u Bwongereza.
Iki kinyamakuru cyatangaje ko ‘icyaha cy’umupira w’amaguru cyakozwe’ ubwo u Bwongereza bwahabwaga penaliti kuri Danemark kandi nta muntu wari wabonye ko mu kibuga hari imipira ibiri.
Umunyamakuru wa beIN Sports, Tancredi Palmeri, we yanditse kuri Twitter ati “It’s diving home’, ashaka kumvikanisha ko Raheem Sterling yigushije mu rubuga rw’amahina bigafasha u Bwongereza gusatira igikombe.
Ikinyamakuru Berlingske cyo muri Danemark cyanditse ko nta penaliti yari gutangwa mu gihe Ekstra Bladet, cyo cyanenze umufana w’u Bwongereza watunze urumuri mu maso y’umunyezamu Kasper Schmeichel mbere y’uko penaliti iterwa.
Uretse se w’umunyezamu wa Danemark, Peter Schmeichel, n’abahoze ari abatoza mu Bwongereza; José Mourinho na Arsène Wenger, bose bavuze ko nta penaliti yari ikwiye gutangwa.
José Mourinho aganira na TalkSPORT, yagize ati “Ntabwo yari penaliti, ntizigera iba na penaliti. Ikipe nziza yatsinze, u Bwongereza bwari bukwiye gutsinda. Bwakinnye neza ariko iriya ntiyari penaliti.”
Arsène Wenger we yabwiye beIN SPORTS ati “Nta penaliti. Sinumva impamvu batasabye umusifuzi ngo ajye kubyirebera. Sinzi impamvu abakoresha VAR batamusabye kubireba.”
Muri uyu mukino wavugishije benshi, u Bwongereza bwahawe penaliti yavuyemo igitego cya kabiri ku munota wa 14 muri 30 y’inyongera.
U Bwongereza bwaherukaga kugera ku mukino wa nyuma w’irushanwa rikomeye ubwo bwegukanaga Igikombe cy’Isi bwakiriye mu 1966.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!