Nyuma yo kunanirwa kubona itike yo gukina imikino ya nyuma ya EURO 2016 n’Igikombe cy’Isi cya 2018, uyu wabaye umukino wa mbere w’irushanwa rikomeye u Buholandi bwakinnye kuva butsinze Brésil ibitego 3-0 mu guhatanira umwanya wa gatatu mu Gikombe cy’Isi cya 2014.
Bwari bumaze imyaka 13 budatsinda umukino uwo ari wo wose mu Gikombe cy’u Burayi, nyuma y’intsinzi ya 2-0 bwabonye kuri Romania muri EURO 2008, bubikesha Klaas-Jan Huntelaar na Robin van Persie.
Gusa, kugira abakinnyi bakiri bato nka Frenkie de Jong na Matthijs de Light byahaye icyizere abafana b’Abaholandi bari bitabiriye umukino ku bwinshi bashaka gushyigikira igihugu cyabo.
De Ligt usanzwe ukinira Juventus ntiyakinnye uyu mukino kuko afite imvune ariko umutoza Frank De Boer yakoze impinduka zitandukanye kubera kubura abandi bakinnyi barimo Virgil van Dijk na Donny van de Beek bavunitse, kongeraho umunyezamu Jasper Cillessen wanduye COVID-19.
De Boer yahisemo gukinisha abakinnyi batatu inyuma, batanu hagati na babiri imbere, yubakira umukino kuri Frenkie de Jong na Memphis Depay.
Georginio Wijnaldum wahushije uburyo bwasubijwe inyuma n’umunyezamu Georgiy Bushchan mu minota ya nyuma y’igice cya mbere, byasabye ko ategereza umunota wa 52, afungura amazamu ku ruhande rw’u Buholandi.
Nyuma y’iminota itandatu, Wout Weghorst yatsinze igitego cya kabiri cy’u Buholandi, gusa hari hakiri iminota myinshi yo gutegereza kugeza umukino urangiye.
Byahinduye isura guhera ku munota wa 75 ubwo Maarten Stekelenburg w’imyaka 38 yahindukizwaga na Andriy Yarmolenko ku gitego cya mbere cya Ukraine mbere y’uko Roman Yaremchuk atsinda icya kabiri ku munota wa 79.
Nathan Ake wari wasimbuye Daley Blind, ni we watanze umupira wavuyemo igitego cya gatatu cy’u Buholandi cyatsinzwe na Denzel Dumfries n’umutwe ku munota wa 85.
Mu bafana basaga ibihumbi 16 bari bitabiriye uyu mukino harimo abitwaje ibyapa byo kwifatanya n’umukinnyi wa Denmark, Christian Eriksen, waguye mu kibuga ku wa Gatandatu nyuma yo kugira ikibazo cy’umutima, ariko akaba ari koroherwa.
Undi mukino wabaye muri iri tsinda, warangiye Autriche ibonye intsinzi yayo ya mbere mu mateka ya EURO, ni nyuma y’uko yatsinze Macedonia y’Amajyaruguru ibitego 3-1 mu mukino wabereye i Bucharest.
Kuri uyu wa Mbere hateganyijwe imikino itatu, aho guhera saa cyenda Ecosse na Repubulika ya Tchèque byisobanura mu mukino wo mu itsinda D.
Indi mikino ibiri iteganyijwe ni iyo mu itsinda E, aho Pologne ikina na Slovakia saa kumi n’ebyiri mu gihe Espagne ikina na Suède guhera saa tatu z’ijoro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!