Nubwo u Budage aribwo bwatangiye umukino buri hejuru, aho bwabonye igitego cya Robin Gosens cyanzwe kubera kurarira, Portugal ni yo yafunguye amazamu bwa mbere ku gitego cyinjijwe na Cristiano Ronaldo ku munota wa 15 ubwo yari aherejwe umupira na Diogo Jota.
Gutsinda iki gitego bivuze ko Kapiteni w’ikipe y’Igihugu ya Portugal akomeje kuba umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mateka y’Igikombe cy’u Burayi (EURO) kuko agejeje 12 muri iri rushanwa yatangiye gukina mu 2004.
Byasabye ko Abadage bategereza umunota wa 35, babona igitego cyo kwishyura cyitsinzwe na Rúben Dias ku mupira wahinduwe na Robin Gosens mu gihe nyuma y’iminota ine bwatsinze icya kabiri na cyo cyitsinzwe na Raphael Guerreiro ku mupira wahinduwe na Joshua Kimmich.
Robin Gosens yagize kandi uruhare mu gitego cya gatatu cy’u Budage, aho yahinduye umupira mwiza mu rubuga rw’amahina ku munota wa 51, ushyirwa mu izamu na Kai Havertz.
Gosens usanzwe ukinira Atalanta ku ruhande rw’ibumoso, yashimangiye intsinzi y’u Budage ubwo yatsindishaga igitego cya kane umutwe ku mupira wahinduwe na Joshua Kimmich.
Diogo Jota yagabanyije ikinyuranyo ku munota wa 67, atsinda igitego cya kabiri cya Portugal ku mupira wahinduwe mu izamu na Cristiano Ronaldo.
Gutsinda uyu mukino bivuze ko u Budage na Portugal binganya amanota atatu ku mwanya wa kabiri n’uwa gatatu mu gihe u Bufaransa buyoboye Itsinda F n’amanota ane kuko bwanganyije na Hongrie igitego 1-1.
Muri uwo mukino wundi wabereye i Budapest imbere y’abafana ibihumbi 60, Hongrie yayoboye igice cya mbere ibifashijwemo n’igitego cya Attila Fiola mu minota ya nyuma mu gihe Antoine Griezmann yishyuriye Abafaransa ku munota wa 66.
Itsinda F rizasoza imikino yaryo ku wa Gatatu tariki ya 23 Kamena saa Tatu z’ijoro, aho u Budage buzakina na Hongrie i Munich mu gihe u Bufaransa buzisobanura na Portugal i Budapest.
Undi mukino wabaye ku wa Gatandatu ni uwo mu Itsinda E, aho Espagne yagize amanota abiri nyuma yo kunganya na Pologne igitego 1-1.
Alvaro Morata yafunguye amazamu ku munota wa 25, Pologne yishyurirwa na Robert Lewandowski ku wa 54.
Iri tsinda riyobowe na Suède ifite amanota ane, igakurikirwa na Slovakia ifite atatu, rizasozwa ku wa Gatatu aho Espagne izakina na Slovakia mu gihe Suède izakina na Pologne saa Kumi n’ebyiri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!