Portugal yatwaye igikombe giheruka gukinirwa mu 2016, yihariye umupira mu minota myinshi y’uyu mukino ariko inanirwa kubyaza umusaruro amahirwe yabonye arimo umupira w’umuterekano watewe na Cristiano Ronaldo mu gice cya mbere, ukurwamo n’umunyezamu Thibaut Courtois.
Habura iminota itatu ngo igice cya mbere kirangire ni bwo u Bubiligi bwabonye igitego cyinjijwe na Thorgan Hazard ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ubwo yari aherejwe umupira na Thomas Meunier.
Mu gice cya kabiri, Portugal yakoze impinduka, ishyiramo abarimo Bruno Fernandes na João Félix. Byayifashije gukomeza gusatira, Diogo Jota atera umupira wagiye hejuru y’izamu, Rúben Dias atera uwakuwemo na Courtois mbere y’uko Raphaël Guerreiro abona uburyo bwasubijwe inyuma n’igiti cy’izamu.
U Bubiligi bwavunikishije Kevin De Bruyne na Eden Hazard bombi bagasimburwa, bwatsinze uyu mukino ku gitego 1-0 ndetse buzahura n’u Butaliyani mu mukino wa ¼ uteganyijwe ku wa Gatanu.
Mu wundi mukino wa 1/8 wabaye kuri iki Cyumweru, Repubulika ya Tchèque yasezereye u Buholandi bw’abakinnyi 10 mu kibuga ku bitego 2-0.
Matthijs de Ligt yahawe ikarita itukura ku munota wa 55 nyuma yo gukora umupira n’ukuboko akabuza Patrick Shick uburyo bugaragara bwo gutsinda.
Nyuma y’iminota 13, Tomas Holes yatsinze igitego cya mbere cya Repubulika ya Tchèque mu gihe ku munota wa 80, yatanze umupira wavuyemo igitego cyashimangiye intsinzi, cyinjijwe na Schick.
Gutsinda uyu mukino bivuze ko muri ¼, Repubulika ya Tchèque izahura na Denmark mu mukino uzaba ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Nyakanga 2021.
EURO 2020 izakomeza ku wa Mbere, tariki ya 28 Kamena, hakinwa indi mikino ibiri ya 1/8, aho saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba hazaba uhuza Croatia na Espagne mu gihe u Bufaransa buzisobanura n’u Busuwisi guhera saa Tatu z’ijoro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!