Ni umukino wabanjirijwe n’uwahuje Denmark na Repulika ya Tchèque. Uyu mukino wari witabiriwe n’abantu ibihumbi 16 na 306 ubera kuri Baku Olimpia Stadionu mu Butaliyani.
Hakiri kare ku munota wa gatanu Denmark yari ibonye igitego cyatsinzwe na Thomas Delaney ku mupira mwiza yari ahawe na Jens Stryger Larsen. Bidatinze iyi kipe yahise ibona igitego cya kabiri ku munota wa 42 cyatsinzwe na Kasper Dorberg ku mupira wari uhinduwe na Joakim Maehle wawutangiye iburyo.
Denmark yayoboye umukino mu minota 45 y’igice cya mbere. Mu gice cya kabiri, Repulika ya Tchèque yaje ishaka kwishyura ibitego yari yatsinzwe ndetse ku munota wa 49 ibona igitego cyatsinzwe na Patrik Schick ku mupira yari ahawe na Vladmir Coufar.
Denmark yongeye gusatira, ariko Repulika ya Tchèque nayo ikomeza kwihagararaho kuko yahise ihagarara neza mu bwugarizi bwayo. Ku munota wa 59 n’uwa 60 umutoza wa Denmark yakoze impinduka akuramo Kasper Dorberg na Mikkel Damsgaard basimburwa na Yussuf Poulsen na C. Noergaard.
Nyuma yo gukomeza gushaka igitego cyo kwishyura kuri Repulika ya Tchèque, Denmark nayo igakomeza gucunga neza ibitego byayo bibiri, umukino warangiye itahanye intsinzi iyigeza muri ½ .
Umukino wundi wahise ukurikiraho ni uwahuje u Bwongereza na Ukraine. Uyu mukino woroheye cyane u Bwongereza biciye kuri kapiteni wabwo, Harry Kane ukinira Tottenham.
Ni umukino woroheye u Bwongereza kuko Harry Kane yabutsindiye igitego ku munota wa kane ku gitego yatsindishije ukuguru kw’iburyo ahawe umupira na Rahem Sterling. Nyuma yo kubona iki gitego hakiri kare, u Bwongereza bwazamuye icyizere buyobora umukino nubwo iminota 45 yarangiye ari 1-0.
Bakigaruka mu gice kabiri, Harry Magwire ukina mu bwugarizi bw’u Bwongereza yahise atsinda igitego cya kabiri ku mupira wa Luke Shaw. Bidatinze u Bwongereza bwahise bubona izamu ku gitego cyatsinzwe na Harry Kane nanone ku mupira wari utanzwe na Luke Shaw.
Umutoza w’u Bwongereza, Gareth Southgate yahise akora impinduka akuramo Declan Rise na Luke Shaw basimburwa na Jordan Henderson na Kieran Trippier. Ibintu byongeye kuba bibi kuri Repulika ya Tchèque ku munota wa 63 ubwo Henderson yabonaga izamu ahawe umupira na Mason Mount.
U Bwongereza bwongeye gukora impinduka bukuramo Rahem Sterlin na Kalvin Phillips basimburwa na Marcus Rashfod na Jude Bellingham. Izi zari impinduka zigamije kuruhutsa abakinnyi kuko nubundi abatoza babona bamaze kwizera intsinzi.
Southgate yongeye gukora impinduka ku munota wa 73 ubwo kapiteni, Harry Kane wasimbuwe na Dominique Calvert-Lewin. Mu gihe Ukraine yakoze impinduka ebyiri gusa ubwo yakuragamo Serge Krivtsovic na Serhiy Sydorchuk, basimburwa na Viktor Tsigankov na Evergen Makarenko ariko ntacyo izi mpinduka zamaze.
Iminota 90 yarangiye, u Bwongereza bwegukanye itsinze bwisanga bugomba kuzahura na Denmark muri ½. Espagne yo izahura n’u Butaliyani.
Imikino yose ya ½ izakinwa ku wa kabiri tariki ya 6 no ku wa gatatu tariki ya 7 Nyakanga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!