Ni umukino wabanjirijwe n’uwari wahuje Pays de Galles na Denmark yageze muri iki cyiciro n’ubundi idahabwa amahirwe na benshi bitewe n’imbaraga yagaragaje mu mikino yayo ya mbere.
Denmark ibifashijwemo na Kasper Dolberg ku munota wa 27, yafunguye amazamu ku mupira mwiza yari ahawe Mikkel Damsgaard. Byatumye iminota 45 irangira iri imbere na 1-0.
Mu gice cya kabiri nabwo yakomeje kwiharira umukino ndetse rutahizamu Kasper Dolberg yongeye kubona izamu ku munota wa 48 ku mupira yatereye inyuma gato y’urubuga rwa Pays de Galles. Amakipe yombi yakomeje gusunika iminota ariko Denmark niyo yagaragaza imbaraga nyinshi kurusha Pays de Galles.
Ibintu byongeye kuba bibi kuri iki gihugu cyari gihanze amaso Gareth Bale na Aaron Ramsey ku munota 88, ubwo Joakim Maehle yatsindiraga Denmark igitego cya gatatu ku mupira yari ahawe Mattias Jensen.
Kubera igitutu iyi kipe yakomeje gushyira kuri Pays de Galles ku munota wa 90 Harry Wilson w’iyi kipe yeretswe ikarita itukura ku ikosa yari akoze.
Mu minota ine y’inyongera, Martin Braithwaite yatsinze igitego cya kane ku mupira yari ahawe na Andreas Cornelius. Iminota 90 yarangiye Denmark ikatishije itike ya ¼ cy’imikino ya Euro.
Nyuma y’uyu mukino, hahise hakurikira uwahuzaga u Butaliyani na Auriche. Wari umukino benshi mu bakurikirana umupira w’amaguru bahaga amahirwe u Butaliyani bitewe n’amazina iyi kipe ifite arimo Lorenzo Insigne, Ciro Immobile n’abandi.
Gusa uko benshi bawutekerezaga si ko wagenze kuko Autriche yagaragaje urwego rwo hejuru ndetse ku munota wa 65 Marko Arnautovic yatsinze igitego ariko abasifuzi bavuga ko habayeyo kurarira.
Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Wembley mu Bwongereza ndetse unasifurwa n’umusifuzi w’Umwongereza, Anthony Taylor. Buri kipe yakomeje gucunga izamu ryayo kugeza iminota 90 irangiye.
Muri uyu mukino u Butaliyani bwakoze impinduka aho ku munota wa 67, Marco Verratti na Nicolo Barella, basimbuwe na Manuel Locatelli na Matteo Pessina, mu gihe ku munota wa 84 Domenico Berardi yasimbuwe na Federico Chiesa, Ciro Immobile asimburwa na Andrea Belotti. Izi mpinduka nta musaruro zatanze mu minota isanzwe y’umukino byanatumye hitabazwa 30 y’inyongera.
Muri iyo minota ya kamarampaka ni bwo rutahizamu w’u Butaliyani wanagiye mu kibuga asimbuye, Federico Chiesa yatsindiye ikipe ye igitego cya mbere ku munota wa 95 ku mupira yahawe na Leonardo Spinazzola. Autriche yahise isimbuza nayo ikuramo Mark Arnautovic na Florian Grillitsch, basimbuwe na Louis Schaub na Sasa Kalajdzic ariko ntacyo byatanze.
Ku munota wa 105 u Butaliyani bwongeye kubona izamu, ku gitego cyatsinzwe na Matteo Pessina ku mupira yahawe Francesco Acerbi. Gusa Autriche nayo yaje kubona igitego ariko umukino uri kurangira, kuko ku munota wa 114 Sasa Kalajdzic yatsindiye ikipe ye igitego ku munota yari ahawe na Louis Schaub.
Umukino warangiye u Butaliyani bubaye ikipe ya kabiri yabonye itike yo kujya muri ¼ cy’irangiza.
U Butaliyani bwuzuzaga imikino 12 butsinda, mu gihe umutoza mukuru w’iyi kipe, Roberto Mancini yuzuzaga imikino 31 adatsindwa.
Intsinzi Denmark yaherukaga kubona igitego mu mikino yo gukuranamo (knockout) ni mu 1992. Rutahizamu Kasper Dolberg yakuyeho agahigo ko gutsinda ibitego bibiri kuzamura mu irushanwa ry’Igikombe cy’i Burayi, kaherukaga gukorwa na Nicklas Bendtner mu 2012 ubwo ikipe y’igihugu cye yatsindaga Portugal.
Euro 2020 irakomeza kuri iki Cyumweru, tariki ya aho hakinwa imikino ibiri irimo uhuza u Buholandi na Repubulika ya Czech saa kumi n’ebyiri z’ijoro mu gihe u Bubiligi bwisobanura na Portugal saa Tatu z’ijoro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!